Inkuru Nyamukuru

Abashoferi ba Jali Transport basabwe kuba intangarugero mu kwirinda impanuka

todayJuly 21, 2023

Background
share close

Ku wa Kane tariki 20 Nyakanga, mu murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, Gahunda y’Ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo Amahoro’,  bwakomereje ku bakozi ba Kompanyi ya Jali Transport, bibutswa inshingano zabo mu kwirinda icyateza impanuka.

Ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘Umutekano wo mu muhanda ni inshingano za buri wese’, Gahunda ya Gerayo Amahoro igamije gushishikariza abakoresha umuhanda kwimakaza umutekano wo mu muhanda ku bw’amahitamo kugeza bibaye umuco.

Yatangijwe mu mwaka wa 2019 iza guhagarikwa muri 2020 nyuma y’ibyumweru 39, bitewe n’icyorezo cya COVID-19, yongera gusubukurwa mu kwezi k’Ukuboza, umwaka ushize.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Comissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, mu butumwa yagejeje ku bakozi ba Kompanyi ya Jali Transport Ltd. itwara abagenzi mu buryo bwa rusange barimo abashoferi, abagenzuzi, n’abandi bakozi, yabasabye kubahiriza amategeko y’umuhanda bakabera urugero abandi mu kwirinda impanuka.

Yagize ati: “Mujye mukora ku buryo mukoresha neza umuhanda mubere urugero abandi, kwiga ni uguhozaho, kubibutsa inshingano zanyu ni ukugira ngo mwumve ko iyi gahunda ibareba, murusheho kwirinda icyateza impanuka cyose mubyibwirije atari ugukwepana na Polisi, ntimushishikazwe no gukora ingendo (tours) nyinshi ahubwo mukubahiriza umuvuduko usabwa kandi mukirinda uburangare.”

Yabasabye guharanira ko aho bakorera hose mu mihanda batwaye ibinyabiziga, nta mpanuka ihabera cyangwa ngo hagire umunyamaguru uhutazwa kandi bakarangwa no koroherana n’abandi basangiye umuhanda.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) utangaza ko buri mwaka, isi itakaza abantu bagera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 350, bazize impanuka zo mu muhanda.

 Impanuka ziza ku mwanya wa 8 mu guhitana abantu benshi ku Isi, zigafata umwanya wa mbere mu guhitana urubyiruko rw’abari hagati y’imyaka 5-29.

Mu mezi atandatu ashize kuva uyu mwaka watangira, mu Rwanda abagera kuri 380 bahitanywe n’impanuka, zakomerekeje mu buryo bukomeye 340 naho abagera ku 4000 bakomereka byoroheje.

Gutwara ikinyabiziga uvugira kuri telefone byongera ibyago byo gukora impanuka inshuro 4 naho kugenda wandika ubutumwa utwaye, ibyago byo gukora impanuka bikikuba inshuro 23.

CP Kabera yabibukije ko mu Rwanda ibinyabiziga bigendera mu kuboko kw’iburyo, mu mihanda ifite ibisate byinshi bijya mu cyerekezo kimwe, unyura mu gisate cy’ibumoso gusa mu gihe ugiye kunyura ku binyabiziga nabwo ugahita ugaruka mu cy’iburyo kandi ko bibujijwe guhagarika ikinyabiziga mu mirongo yagenewe kwambikiramo abanyamaguru.

Igihe bagenda n’amaguru yababwiye ko buri gihe ugendera ibumoso bw’umuhanda aho ibinyabiziga biza ubireba, kwambukiranya umuhanda bigakorerwa ahari zebra crossing, utiruka kandi utarangariye kuri telefone, naho ahari ibyapa bimurika ugategereza ko akamenyetso k’umuntu gahinduka ibara ry’icyatsi.”

Umuyobozi Mukuru wa Jali Investment Ltd., Col. (rtd) Twahirwa Louis Dodo, yavuze ko ubutumwa bw’umutekano wo mu muhanda bwari bukenewe kugira ngo abashoferi bibutswe amategeko yo mu muhanda n’uko bagomba kwitwara, kugira ngo barusheho gukora akazi neza, bagere kandi bageze abo batwara aho bagiye amahoro.

“Twishimiye kubona abashoferi bangana batya mwaje mu mahugurwa yo kubafasha kwibutswa amategeko y’umuhanda n’imyitwarire mukwiye kugira nk’abakoresha umuhanda mutwaye ibinyabiziga, tunashimira Polisi y’u Rwanda ku bw’uyu mwanya yatugeneye.”

Yakomeje agira ati: “Buri munsi mutwara abantu benshi mu modoka kandi ubuzima bwabo buba buri mu maboko yanyu, mugomba kumva kandi mugakurikiza ubutumwa bwa Gerayo Amahoro kandi mukarangwa na disipulini, kubera ko igihe mwaba mutabyubahirije mwateza ikibazo abantu benshi namwe ubwanyu mudasigaye. Abo mutwara bakeneye kugera aho bajya amahoro kandi namwe imiryango yanyu irabakeneye.” 

Nkusi Jean Bosco umwe mu bashoferi ba Jali Transport, yavuze ko kuba umushoferi afite Uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga bidahagije, Gerayo amahoro yaje ikenewe nka gahunda yo kurengera ubuzima.

Ati: “Gahunda ya Gerayo Amahoro tuyumva nko kurengera ubuzima bw’abantu, abo dutwara, n’ubw’abagenzi, turashimira ubuyobozi bwa Polisi bwayishyizeho. Kuba umushoferi afite Perimi ntibihagije, kuko ntibuza abashoferi gukora amakosa ariko amahugurwa nk’aya atuma umushoferi yumva aho atakoraga neza, agasubiza ubwenge ku gihe, akirinda uburangare n’amakosa  yamutesha agaciro akagatesha n’umwuga akora.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Banenze mugenzi wabo watorotse nyuma y’imbabazi bahawe na Perezida wa Repubulika

Abahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo bari bafungiye ibyaha byo guhungabanya umutekano w’Igihugu, bafungurwa ku mbabazi za Parezida wa Repubulika, Paul Kagame, banenze mugenzi wabo witwa Ntabanganyimana Joseph watorotse, ubwo bari bageze mu kigo cya Mutobo. Banenze mugenzi wabo watorotse ikigo cya Mutobo. Uwo Ntabanganyimana ni umwe mu bafunguwe mu idosiye ya Rusesabagina na Sankara, muri Werurwe 2023, nyuma y’uko bari mu mutwe wa FLN wagabaga ibitero […]

todayJuly 21, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%