Inkuru Nyamukuru

RwandAir yashimiye abafatanyabikorwa bayo muri Qatar

todayJuly 21, 2023

Background
share close

Sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Qatar, yahaye ibihembo abafanyabikorwa bayo mu by’ingendo muri icyo gihugu, mu rwego rwo kwishimira umusaruro iyi sosiyete imaze kugeraho muri uyu mwaka.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo ku nshuro ya mbere, wabaye ku wa Kane tariki 20 Nyakanga 2023, muri Hotel nshya ya Abesq, mu mujyi wa Doha.

Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abaturutse muri Ambasade y’u Rwanda muri Qatar, ndetse n’abahagarariye ibigo by’imbere mu gihugu bitanga serivisi z’ingendo zo mu kirere.

Mubeen Karbelkar, uhagarariye RwandAir muri Qatar, mu ijambo rye muri uyu muhango yavuze ko ibi bihembo bigamije gushimira abafatanyabikorwa bayo, badahwema kuyifasha mu gutuma ibikorwa byayo bigenda neza.

Ibigo bigera kuri 15 byose byahawe ibihembo muri ibyo birori bidasanzwe, birimo Al Fanar Travels, Ali bin Ali International Travels, Regency Travel and Tourism n’ibindi byinshi.

Karbelkar aganira na Doha News, yayitangarije ko ibi birori byari umwanya wo gusubiza amaso inyuma bakareba ibyo RwandAir yagezeho, cyane cyane nyuma y’ibibazo urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere rwahuye nabyo ku Isi kubera icyorezo cya Covid-19.

Uyu muyobozi wa RwandAir, yavuze ko Qatar Airways nayo iri mu bafatanyabikorwa bayo b’imena muri uru rwego, cyane cyane binyuze mu masezerano (codeshare agreement) yo gusangira ibyerekezo ziganamo ku Isi. basinyanye mu 2021.

Aya masezerano afasha abakiriya ba RwandAir kugera mu byerekezo 65 muri Afurika no ku Isi.

Karbelkar yagaragaje bimwe mu byagezweho n’iyi sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi, harimo n’ingendo zigera ku 156 hagati ya Doha n’umurwa mukuru wa Kigali mu mwaka ushize, kandi ko imibare izakomeza kwiyongera.

Ati “Biteganijwe ko iyi mibare izakomeza kuzamuka kubera ubwiyongere bw’ingendo zikorwa hagati y’ibihugu byombi, kubera ko ubu ikora ingendo esheshatu mu cyumweru.”

Yakomeje avuga ko ubwiyongere bw’ingemdo bishobora kuzatuma habaho guhuza ibyerekezo birenga 110 biturutse i Doha.

Yongeyeho ko kugeza ubu RwandAir, yabonye ubwiyongere bwa 10% by’amafaranga yinjira buri kwezi, bingana na Miliyoni 7 z’Amafaranga akoreshwa muri Qatar.

RwandAir ku bufatanye na Qatar Airways Cargo, muri Gicurasi uyu mwaka zatangije ku mugaragaro ingendo z’indege y’imizigo, iba iya kabiri ikorera mu Rwanda.

Karbelkar yakomoje kuri ayo masezerano avuga ko ari intambwe ikomeye mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere.

Ati “RwandAir imaze kugera ku ntera nshya kandi ishimishije mu bijyanye n’ubwikorezi mu by’indege, binyuze mu bufatanye bukomeye na Qatar Airways Cargo bizatuma u Rwanda ruba igicumbi cy’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika.”

Binyuze muri ubwo bufatanye ku ikubitiro indege ya Qatar yikorera imizigo yageze mu Rwanda yikoreye toni 100, hanatangizwa ingendo zayo ku mugaragaro.

RwandAir mu ntangiriro z’uyu mwaka yakiriye indege yayo ya gatatu yo mu bwoko bwa Airbus A330-200, izajya iyifasha mu gukora ingendo ndende zirimo izijya ku mugabane w’u Burayi.

Iyo ndege ni iya 13 itwara abagenzi, ndetse ikaba yaraje yiyongera ku yindi yari iherutse kugura itwara imizigo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Amakuru Arambuye

U Rwanda na Qatar byiyemeje kongerera imbaraga ubufatanye mu bya gisirikare

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Malizamunda, yakiriye Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Misfer Faisal Al-Shahwani, bagirana ibiganiro ku kongerera imbaraga ubufatanye mu bya gisirikare. Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko Minisitiri Marizamunda na Misfer Faisal, bagiranye ibiganiro ku wa Kane tariki 20 Nyakanga 2023. Ibiganiro byabo byari bigamije kongerera imbaraga ubufatanye busanzweho bw’ibihugu byombi, mu bijyanye n’ibya gisirikare, nk’uko Minisiteri y’Ingabo yakomeje ibitangaza. Ibi biganiro kandi biri mu murongo wo […]

todayJuly 21, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%