Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje urutonde rw’indirimbo zamunyuze muri iyi mpeshyi ya 2023 zirimo n’iz’Abanyafurika, Burna Boy na Ayra Starr.
Barack Obama
Ibyamamare mu muziki bikomoka muri Nigeria, Burna Boy na Ayra Starr, baje ku rutonde ngarukamwaka rw’abahanzi bakoze indirimbo zanejeje Barack Obama muri iyi mpeshyi.
Uru rutonde ngarukamwaka rw’abahanzi bakoze indirimbo zanejeje Barack Obama, yarutangaje ku mbuga ze nkoranyambaga ku wa Kane tariki 20 Nyakanga 2023.
Muri izo ndirimbo harimo inyinshi z’abahanzi bakomeye muri Amerika, harimo nka Jorja Smith, SZA, J Hus, Drake, Nas na Rosalia.
Kuva Barack Obama yatangira gusangiza abamukurikira urutonde rw’indirimbo akunda kumva mu mpeshyi, uko imyaka yagiye ihita, indirimbo zimwe na zimwe zo mu njyana ya Afrobeats zagiye ziza kuri urwo rutonde.
Burna Boy umaze kwigarurira imitima ya benshi, akaba n’umwe mu bahanzi b’Abanyafurika batwaye ibihembo bya Grammy Awards, indirimbo ye yise ‘Sittin’ On Top Of The World’ afatanyije na 21 Savage, iri mu zakunzwe na Barack Obama.
Burna Boy si we munyafurika wenyine uri kuri uru rutonde rwa Barack Obama, kuko mugenzi we Ayra Star na we ukomoka muri Nigeria, indirimbo ye yise ‘Sability’ yashyize hanze uyu mwaka iruriho.
Burna Boy na Ayra Star baje kuri uru rutonde umwaka wa Kabiri wikurikiranya, dore ko mu 2022 nabwo basohotse ku rutonde rw’indirimbo Barack Obama yakunze by’umwihariko ‘Last Last’ ya Burna Boy ndetse na ‘Rush’ ya Ayra Starr.
Ni ibisanzwe ko Barack Obama cyangwa umugore we Michelle Obama, bashyira hanze urutonde rw’indirimbo bakunze bitewe n’ibihe barimo.
Abandi Banyafurika by’umwihariko bakomoka muri Nigeria bagiye bagaragara ku rutonde rwa Obama barimo Wizkid, Rema na Tems.
Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS, ryatanze umuburo ko umubare w’abazarwara indwara itera umuriro, Dengue, uyu mwaka ushobora kuziyongera bitigeze bibaho, biturutse ku bushyuhe kw’isi, bufasha imibu iyikwirakwiza. Indwara ya Dengue ishobora kuba icyorezo Imibare y’abarwaye Dengue ku isi, irimo kwiyongera kuva aba mbere batangajwe mu 2000. OMS ikavuga ko mu mwaka ushize wa 2022, abayirwaye bari bageze kuri miliyoni zirenga enye. Iyi ndwara yagaragaye bwa mbere mu murwa […]
Post comments (0)