Inkuru Nyamukuru

Ubushyuhe bukabije ku isi bwateje ubwiyongere bw’Indwara ya Dengue

todayJuly 22, 2023

Background
share close

Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS, ryatanze umuburo ko umubare w’abazarwara indwara itera umuriro, Dengue, uyu mwaka ushobora kuziyongera bitigeze bibaho, biturutse ku bushyuhe kw’isi, bufasha imibu iyikwirakwiza.

Indwara ya Dengue ishobora kuba icyorezo

Imibare y’abarwaye Dengue ku isi, irimo kwiyongera kuva aba mbere batangajwe mu 2000. OMS ikavuga ko mu mwaka ushize wa 2022, abayirwaye bari bageze kuri miliyoni zirenga enye.

Iyi ndwara yagaragaye bwa mbere mu murwa mukuru wa Sudani Khartoum, nk’uko minisiteri y’ubuzima yabitangaje muri Gicurasi. Ni mu gihe U Burayi buherutse gutangaza ubwiyongere bw’abarwayi b’iyo ndwara.

Igihugu cya Peru nacyo cyatangaje ibihe bidasanzwe mu bice hafi ya byose.

Mu kwezi kwa mbere, OMS yatanze umuburo ko, Dengue, ari indwara igaragara mu bihugu bishyuha, ikwirakwira ku buryo bwihuse ku isi, kandi ko “ishobora kuba icyorezo”.

Ubu hafi icya kabiri cy’abatuye isi, bashobora kuyirwara, nk’uko byemezwa na Muganga Raman Velayudhan, inzobere ya OMS mu ishami rishinzwe gucunga indwara zititaweho.

OMS ivuga ko mu 2019 hatangajwe miliyoni 5 n’ibihumbi 200 z’abantu barwaye Dengue mu bihugu 129. Uyu mwaka hari miliyoni enye zirenga.

Abagera hafi kuri miliyoni eshatu bavuzwe muri bice by’imigabane ya Amerika. Umuyobozi muri OMS yavuze ko hari impungenge ku birebana n’ikwirakwira ry’iyo ndwara ya Dengue muri Boliviya, Parague na Peru.

Ishami rya ONU ryita ku buzima rivuga ko iyi ndwara itera umuriro no kubabara imitsi, yica abari hafi ya rimwe kw’ijana ry’abayirwaye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Banki ya Kigali mu ruhando rwo kubungabunga ikirere

Banki ya Kigali yamuritse ubufatanye na PREV Rwanda Ltd hagamijwe gushyigikira gahunda yo kubungabunga ikirere no gukumira ibyuka bicyangiza. Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Diane Karusisi Umuyobozi wa Banki ya Kigali Diane Karusisi yagize ati: “uyu munsi tunejejwe no kumurika ubufatanye bukomeye hagati ya Banki ya Kigali na PREV Rwanda Ltd. Uku gushyira hamwe bifite ikintu kinini bisobanuye kandi birenze kure ubucuruzi ahubwo ni uburyo bwo kugaragaza ubushake Banki ya […]

todayJuly 22, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%