Inkuru Nyamukuru

Mozambique: Musenyeri wa Diyosezi ya Pemba yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda

todayJuly 23, 2023

Background
share close

Arikiyepisikopi wa Kiliziya Gatolika ya Diyosezi ya Pemba mu Ntara ya Cabo Delgado, Dom Antonio Juliasse Sandramo n’intumwa ayoboye, basuye icyicaro gikuru cy’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu Karere ka Mocimboa da Praia.

Bakiriwe n’umuyobozi w’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique Maj Gen Eugene Nkubito, abasobanurira uko umutekano uhagaze mu Karere Ingabo z’u Rwanda zishinzwe.

Musenyeri Dom Antonio Juliasse Santramo yongeye gushimangira uruhare rufatika rw’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu kugarura amahoro no gusubiza ibintu ku murongo nk’uko byahoze mu Turere twa Palma na Mocimboa da Praia.

Yavuze ko mu ruzinduko rwe amazemo icyumweru cyose yagiriye muri utwo turere twombi, yagize amahirwe yo kubona ibyavuye mu mbaraga zashyizwemo n’Ingabo z’u Rwanda mu kugarura umutekano.

Yakomeje avuga ko yagize amahirwe yo kubonana n’abaturage batandukanye banamugaragariza ko bishimiye umubano ugaragara n’ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’abaturage.

Yakomeje ashimangira ko uru ruzinduko ari umwanya mwiza wo kumenya no gushaka uburyo butandukanye abaturage bashobora gushyigikirwa, harimo no kubafasha kongera guterana bagasenga kuko insengero nyinshi muri iyo ntara zasenyutse.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Bushinwa burashinjwa guha u Burusiya intwaro mu ntambara ya Ukraine

Umudipolomate w’u Bufaransa yavuze ko u Bushinwa burimo guha u Burusiya ibikoresho bya gisirikare butakagombye guha iki gihugu. Ni igisubizo Emmanuel Bonne, yatanze ubwo yari abajijwe mu nama y’umutekano, Aspen Security Forum, niba ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, byaba byarabonye ikimenyetso na kimwe cy’uko u Bushinwa bwahaye intwaro u Burusiya mu buryo ubwo ari bwo bwose, mu ntambara yo muri Ukraine. Uwo mudiplomate, Emmanuel Bonne, umuyobozi w’itsinda rya dipolomasi muri […]

todayJuly 23, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%