Umudipolomate w’u Bufaransa yavuze ko u Bushinwa burimo guha u Burusiya ibikoresho bya gisirikare butakagombye guha iki gihugu.
Ni igisubizo Emmanuel Bonne, yatanze ubwo yari abajijwe mu nama y’umutekano, Aspen Security Forum, niba ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, byaba byarabonye ikimenyetso na kimwe cy’uko u Bushinwa bwahaye intwaro u Burusiya mu buryo ubwo ari bwo bwose, mu ntambara yo muri Ukraine.
Uwo mudiplomate, Emmanuel Bonne, umuyobozi w’itsinda rya dipolomasi muri perezidansi y’u Bufaransa, yagize ati: “Yego, hari ibyerekana ko barimo gukora ibintu tutakwifuza ko bakora”.
Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Congo Brazzaville, Denis Sassou-Nguesso amutembereza mu rwuri rwe ruherereye i Kibugabuga mu Karere ka Bugesera anamugabira inka z’Inyambo. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko iki gikorwa cyabeye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2023. Perezida Nguesso, ari mu Rwanda kuva ku wa Gatanu mu ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije gushimangira umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Congo. Perezida Kagame agabiye […]
Post comments (0)