Inkuru Nyamukuru

Elon Musk agiye guhindura ikimenyetso kiranga urubuga rwa Twitter

todayJuly 24, 2023

Background
share close

Umuherwe Elon Musk uherutse kugura urubuga rwa Twitter yatangaje ko ateganya guhindura ikimeyetso cy’inyoni cyari gisanzwe kiruranga agashyiraho icy’inyuguti ya ‘X’.

Elon musk agiye guhindura ikirango cya Twitter

Iri ni ryo vugurura rikomeye azaba akoze kuri uru rubuga kuva aruguze miliyari 44 z’amadolari y’Amerika umwaka ushize.

Nkuko yakomeje kubyandika kuri uru rubuga uhereye sa sita za nijoro zo muri Amerika, yavuze ko ateganya gukora iri vugurura uhereye ku wa mbere.

Andi mavugurura aheruka gukora kuri uru rubuga yatumye abatari bake bamunenga ko ashobora gutuma abamamaza batongera kurugana nka mbere, ndetse n’ireme ryarwo nk’urubuga rutangirwaho ibitekerezo rikadohoka.

Uyu muherwe aheruka guha akazi Linda Yaccarino wari umaze igihe akora muri NBC, ikigo gikomeye cyo muri Amerika kibumbiyemo ibindi bigo binyuranye bikora itumanaho, itangazamakuru n’imyidagaduro.

Yamugize umuyobozi mukuru w’urubuga rwa Twitter mu rwego rwo kwigarurira abamamaza bari baciwe intege n’izo mpinduka.

Kuva Elon Musk aguze urubuga rwa Twitter hari abahise baruvaho banga ko impinduka azarukoraho zabangamira ubucuruzi bwabo, nk’uko Ijwi ry’Amerika yabitangaje.

Mu kwa kane yatangaje ko hari abagarutse ariko ntiyabisobanura mu buryo burambuye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Uburezi arasaba ababyeyi kuba hafi y’abanyeshuri bari mu biruhuko

Minisitiri w’uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yasabye ababyeyi kumarana umwanya uhagije n’abana babo muri iki gihe cy’ibiruhuko ndetse bakanabakebura mu gihe bagize imyitwarire idahwitse. Ni mu gihe bagiye kumarana na bo amezi agera kuri abiri y’ibiruhuko byatangiye ku itariki ya 13 Nyakanga 2023. Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine Mu butumwa bw’ibiruhuko yageneye abanyeshuri, ababyeyi ndetse n’abarezi, Minisitiri Uwamariya yabibukije ko atari igihe cyo kwicara ngo bibagirwe inshingano zabo. Yagize ati: “Igihe […]

todayJuly 24, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%