Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe, yeguye ku mirimo ye.
Andrew Rucyahana Mpuhwe
Rucyahana yatangaje ko kwegura ku mirimo ye ari umutimanama we wabimutegetse, kubera amakosa aherutse gukora yo kwitabira igikorwa cyo kwimika Umutware w’Abakono.
Rucyahana avuga ko kwitabira iyimikwa ry’umutware w’Abakono kandi ari umuyobozi, byamuteye kumva atasubira mu baturage kugira icyo ababwira, kuko atatanze urugero rwiza rw’umuyobozi wari ubahagarariye, nyuma yo kwitabira igikorwa cyarebaga abantu bamwe.
Ati “Ndumva atari umwanya mwiza wo kuba nakomeza kuyobora, ahubwo ndumva ari umwanya mwiza wo kuba najya ku ruhande hakagira abandi bajya muri izo nshingano kugeza igihe Abanyarwanda n’ubuyobozi bazumva ko nakongera kugira umusanzu ntanga mu kubaka u Rwanda, bakampa izindi nshingano”.
Rucyahana avuga ko yitabiriye ibyo birori nk’umutumirwa, kuko yari yatumiwe n’umwe mu banyamuryango b’Abakono.
Yongeraho ko azakomeza imirimo yakoraga yo kwikorera, mbere y’uko aza mu buyobozi.
Post comments (0)