Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, rikomeje guhugura abakozi b’ibigo bitandukanye ku gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro.
Ni amahugurwa yateguwe hagamijwe ko buri muturarwanda wese amenya, akanasobanukirwa uburyo yakwirinda inkongi n’uko yakwitwara igihe yaba ibaye cyangwa se yayizimya yifashishije bimwe mu bikoresho by’ibanze.
Ku wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga, hahuguwe abakozi 87 bakorera mu kigo cy’ubucuruzi cya BM Azmaria General trading Ltd. gikorera mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, bigishijwe ku birebana n’ubutabazi bw’ibanze mu gihe habaye inkongi.
Beretswe uko bakwirwanaho haramutse habaye inkongi n’uburyo bakoresha bayizimya bakoresheje bimwe mu bikoresho birimo za kizimyamuriro n’uburingiti butose ku bateka bakoresheje Gazi.
Chief Inspector of Police (CIP) Jonas Rizinde ubwo yatangaga aya mahugurwa y’umunsi umwe, yasobanuriye abakozi bo muri iki kigo ko badakwiriye kugira ubwoba bwo kwitabara ubwabo mu gihe bahuye n’inkongi.
Yababwiye ko bagomba gushishikazwa no kurengera ubuzima bwabo, barushaho gukomeza kwihugura ku masomo ajyanye no kurwanya no gukumira inkongi, bakihatira guhoza hafi ibikoresho byo kuzimya inkongi kandi igihe ibaye bakagira uruhare mu kugabanya ubukana bwayo.
Post comments (0)