Inkuru Nyamukuru

RDC: Umusirikare yarashe abantu 13

todayJuly 24, 2023

Background
share close

Mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo umusirikare ku Cyumweru yarashe amasasu ku baturage bari bagiye gushyingura yica abantu 13 barimo abana 9.

Byatangajwe n’inzego z’igisirikare n’iz’ubuyobozi z’aho byabereye mu cyaro cy’ahitwa Nyakova ku nkengero z’ikiyaga cya Albert mu Ntara ya Ituri yo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Umuvugizi w’igisirikare muri iyo Ntara, Jules Ngongo, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko amatsinda y’abasirikare yatangiye gushakisha uwo mugabo, kandi batangiye iperereza ku byabaye.

Uwo mugabo utatangajwe amazina, ni umwe mu basirikare ba leta ya Kongo barwanira mu mazi.

Umuyobozi w’agace byabereyemo, Oscar Baraka Muguwa, yemeje ko abantu 13 barimo aband 9 baguye muri ubwo bwicanyi, avuga ko uwo musirikare yari yarakajwe n’uko abaturage bari bagiye kumushyingurira umwana atarahagera

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umuhanzi Davido yatanze Miliyoni 350 Frw yo gufasha ibigo by’imfubyi

Umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria, David Adeleke uzwi ku izina rya Davido, yatanze inkunga y’impano ya miliyoni 237 z’Amanayira (Amafaranga akoreshwa muri Nigeria angana na Miliyoni 350 y’u Rwanda) ayagenera ibigo by’imfubyi byo muri Nigeria. Umuhanzi Davido Uyu muhanzi yatanze miliyoni 237 z’Amanayira mu bigo by’imfubyi 424 mu gihugu hose abinyujije muri Fondasiyo yashinze yitwa David Adeleke. Nk’uko Davido yabitangaje ngo ntabwo yageze kuri iki gikorwa wenyine, ashimangira ko iyi […]

todayJuly 24, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%