Inkuru Nyamukuru

Umuhanzi Davido yatanze Miliyoni 350 Frw yo gufasha ibigo by’imfubyi

todayJuly 24, 2023

Background
share close

Umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria, David Adeleke uzwi ku izina rya Davido, yatanze inkunga y’impano ya miliyoni 237 z’Amanayira (Amafaranga akoreshwa muri Nigeria angana na Miliyoni 350 y’u Rwanda) ayagenera ibigo by’imfubyi byo muri Nigeria.

Umuhanzi Davido

Uyu muhanzi yatanze miliyoni 237 z’Amanayira mu bigo by’imfubyi 424 mu gihugu hose abinyujije muri Fondasiyo yashinze yitwa David Adeleke.

Nk’uko Davido yabitangaje ngo ntabwo yageze kuri iki gikorwa wenyine, ashimangira ko iyi nkunga yakusanyijwe binyuze mu misanzu yatanzwe n’abantu ku giti cyabo ndetse n’ubufatanye mu nzego zitandukanye mu turere tw’igihugu, ndetse ashimira abamuteye inkunga bose.

Mu butumwa bwaherekeje iryo tangazo, yagize ati: “Nahoraga nifuza gukoresha urubuga rwanjye kugira ngo mfashe abandi. Ndashimira ko ku bw’ubuntu bwanyu, nashoboye kubigeraho.”

Yakomeje agira ati: “Mperutse gutanga amafaranga arenga miliyoni 200 mu bigo by’imfubyi bitandukanye byo muri Nigeria, umuco natangiye mu myaka mike ishize ku munsi w’amavuko wanjye. Ndashimira abantu bose bitanze kandi gahunda ni uguhagurukira hamwe kugira ngo duhindure ubuzima bw’abandi.”

Umwaka ushize, ku isabukuru y’amavuko y’uyu muhanzi, nibwo yakiriye miliyoni 200 z’amafaranga akoreshwa iwabo muri Nigeria (Amanayira) nyuma yo gushyira ubutumwa ku mbuga ze nkoranyambaga asaba inkunga yo gufasha imfubyi.

Nyuma yo kuvuga ibyo, uyu muhanzi yahise atangira gukusanya inkunga yagiye ahabwa ndetse atangaza ko yavuyemo arenga miliyoni 200.

Yagize ati: “Nishimiye kubamenyesha ko amafaranga yose yakiriwe angana na miliyoni 200 z’Amanayira azatangwa mu bigo by’imfubyi byo muri Nigeria ndetse no muri Fondasiyo ya Paroche.”

Davido Adeleke Foundation, DAF yashinzwe na Davido nyuma yo kwegera izindi nzego zifasha Abanyanijeriya batishoboye.

Davido yagaragaje ko batangiye gukusanya izo nkunga mu Kwakira 2022 kandi nk’uko itangazo rigenewe abanyamakuru ribigaragaza, abana 13.818 ni bo bagejejweho iyo nkunga.

Uyu muhanzi kandi yagaragaje ko yifuza gukomeza iki gikorwa kikaba umuco ndetse ko yifuza gutanga indi nkunga umwaka utaha. Ibi yabitangaje agira ati: “Tuzongera tubikore umwaka utaha.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Elon Musk agiye guhindura ikimenyetso kiranga urubuga rwa Twitter

Umuherwe Elon Musk uherutse kugura urubuga rwa Twitter yatangaje ko ateganya guhindura ikimeyetso cy’inyoni cyari gisanzwe kiruranga agashyiraho icy’inyuguti ya ‘X’. Elon musk agiye guhindura ikirango cya Twitter Iri ni ryo vugurura rikomeye azaba akoze kuri uru rubuga kuva aruguze miliyari 44 z’amadolari y’Amerika umwaka ushize. Nkuko yakomeje kubyandika kuri uru rubuga uhereye sa sita za nijoro zo muri Amerika, yavuze ko ateganya gukora iri vugurura uhereye ku wa mbere. […]

todayJuly 24, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%