Inkuru Nyamukuru

Algeria: Abantu 34 bahitanywe n’inkongi y’umuriro

todayJuly 25, 2023

Background
share close

Muri Algeria abahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye ibice binyuranye byo muri icyo gihugu bamaze kugera kuri 34, harimo abasirikare 10 nkuko bitangazwa na ministeri y’umutekano mu gihugu.

Abazimya umuriro bagera mu 8,000 ni bo bahanganye n’inkongi y’umuriro mu bice 7 bitandukanye by’igihugu nkuko bitanganzwa na ministeri y’umutekano muri Algeria.

Abantu bagera ku 1,500 ni bo bamaze guhungishwa umuriro wadutse muri ibyo bice. Inzego z’ubuyobozi zatangaje ko zatangiye iperereza ku cyaba cyawuteye.

Hagati aho ubushyuhe bukabije bugera kuri dogere Celisiusi 49 bukomeje kwibasira amajyaruguru y’Afurika mu mijyi ya hafi y’igihugu cya Tunizia.

Muri Tunizia inkongi y’umuriro yibasiye umujyi wa Melloula. Ababibonye babwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko uwo muriro watangiriye mu misozi nyuma uza gukwira hirya no hino utwika ingo z’abaturage ababarirwa mu magana barahunga.

Umwe mu bashinzwe umutekano yavuze ko bamaze guhungisha abagera mu magana babanyujije ku butaka no mu mazi hifashishijwe ubwato bw’abarobyi n’ubwabarinda imipaka yo mu mazi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Louise Mushikiwabo ategerejwe i Kinshasa

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, ategerejwe i Kinshasa mu mpera z’iki cyumweru mu birori byo gutangiza imikino ngororamubiri ya La Francophonie. Biteganyijwe ko Perezida Félix Tshisekedi azafatanya na Louise Mushikiwabo gutangiza imikino ya La Francophonie Ni imikino yitabirwa n’amakipe yo mu bihugu binyamurwango bya OIF ikaba igiye kuba ku nshuro ya cyenda. Iyi mikino izatangira ku itariki […]

todayJuly 25, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%