Inkuru Nyamukuru

Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa Qin Gang yakuwe ku mirimo

todayJuly 25, 2023

Background
share close

Ministri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bushinwa Qin Gang yakuwe ku mirimo ye asimbuzwa Wang Yi yari yarasimbuye kuri uwo mwanya. Gusa ntihatangajwe impamvu y’izo mpinduka.

BERLIN, GERMANY – MAY 09: China’s Foreign Minister Qin Gang speaks to the media after his meeting with Annalena Baerbock, German Foreign Minister on May 09, 2023 in Berlin, Germany. (Photo by Thomas Trutschel/Photothek via Getty Images)

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri mu masaha yaho, ntiryavuze impamvu Qin yakuwe ku mirimo ye.

Gusa izi mpinduka zije nyuma y’igihe cy’ukwezi atagaragara mu ruhame, n’ibihuha binyuranye bivuga ku buzima bwe bwite byasakazwaga n’abakeba be mu bya politike.

Iyi ministeri ntiyavuze uko Qin yaba amerewe cyangwa aho aherereye mu rwego rwo kubahiriza amahame y’ishyaka rya gikomunisti riri ku butegetsi, ku byerekeye kutivanga mu buzima bwite bw’umuntu.

Ijwi ry’Amerika ryatangaje ko bitoroshye guhita hamenyekana imvano y’izi mpinduka muri iki gihugu inzego za politike zitamenerwamo kandi ubwisanzure bw’itangazamakuru bukaba bugerwa ku mashyi.

Qin akuwe ku mirimo ye mu gihe politike y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa yari mu bihe by’inkundura yo kugira ijambo rihamye mu ruhando rw’amahanga kandi yari ku isonga yabyo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi w’u Budage ucyuye igihe

Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, yakiriye Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda ucyuye igihe, Dr. Thomas Kurz, waje kumusezeraho. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Amb. Dr Thomas Kurz ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tari 25 Nyakanga 2023. Dr. Thomas Kurz, yari aje gusezera ku Umukuru w’Igihugu nyuma yo gusoza imirimo ye yo guhagararira igihugu cye mu Rwanda. Amb Kurz mbere yo kubonana na […]

todayJuly 25, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%