Inkuru Nyamukuru

Rutsiro: Abakozi batanu b’Akarere barokotse impanuka

todayJuly 25, 2023

Background
share close

Mu Murenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro, haravugwa impanuka y’imodoka yarenze umuhanda igwa munsi y’umukingo, abakozi bane b’Akarere ka Rutsiro n’umushoferi bararokoka.

Nta wakomerekeye muri riyi mpanuka

Ni impanuka yabaye ahagana mu ma saa yine kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2023, ubwo abo bakozi bari mu butumwa bw’akazi, berekeza ahagiye kubera ubukangurambaga bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu Murenge wa Nyabirasi, bujyanye n’amategeko yo kurengera ibidukikije.

Umukozi ushinzwe itumanaho n’imibanire y’Akarere n’abaturage, Niyitegeka Fabien, yabwiye Kigali Today icyateye iyo mpanuka, avuga n’uburyo abari muri iyo modoka bamerewe nyuma yaho.

Ati “Ntabwo turabikurikirana neza ariko ikibazo cyabaye ni ikijyanye n’imikorere y’imodoka, kuko byagaragaye ko ipine yaba yagize ikibazo igafunguka imodoka irenga umuhanda igwa munsi y’umukingo, bari bageze ahazamuka”.

Arongera ati “Yari itwaye abantu batanu barimo abakozi b’Akarere n’umushoferi, kugeza ubu bose bameze neza nta wagiye mu bitaro”.

Abo bakozi ngo nyuma yo kurokoka iyo mpanuka, bahise bohererezwa indi modoka ibageza aho bari bagiye, bakomeza akazi kabo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Twitter yahinduriwe ikimenyetso cy’inyoni cyayiranagaga kigirwa ‘X’

Umuherwe Elon Musk uherutse kugura urubuga rwa Twitter yashyize ahagaragara ikimenyetso gishya kiranga urwo rubuga. Inyoni y’ubururu yari isanzwe iruranga yayisimbuje ikimenyetso cy’inyuguti ya “X”. Elon Musk yabikoze mu rwego rwo kuvugurura imikorere y’uru rubuga mpuzambaga yaguze miliyari 44 z’Amadolari y’Amerika umwaka ushize. Musk yahinduye ikimenyetso cya Twitter bwa mbere ku rubuga rwe, agaragaza inyuguti ya “X” y’ibara ry’umweru wanditse mu mukara. Yahise asohora icyo kimenyetso gishya giteganijwe guhindurwa no […]

todayJuly 25, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%