Inkuru Nyamukuru

Ghana: Inteko ishingamategeko yatoye itegeko rikuraho igihano cy’urupfu

todayJuly 26, 2023

Background
share close

Inteko ishingamategeko ya Ghana yatoye itegeko rikuraho igihano cy’urupfu, iki gihugu cyiyongera ku rutonde rurerure rw’ibihugu byo muri Afurika byaciye icyo gihano mu myaka ya vuba aha ishize.

Kuri ubu, muri Ghana hari abagabo 170 n’abagore batandatu bari bategereje ko igihano cy’urupfu bakatiwe gishyirwa mu bikorwa, icyo gihano cyabo ubu kigiye gusimbuzwa gufungwa burundu.

Igihano cy’urupfu muri Ghana cyaherukaga gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 1993.

Igihano cy’urupfu cyari kimaze igihe ari cyo gitangwa muri Ghana ku muntu wahamwe no kwica.

BBC ivuga ko ikusanyabitekerezo ryakozwe ryagaragaje ko benshi mu Banya-Ghana bashyigikiye ko igihano cy’urupfu gikurwaho.

Mu mwaka ushize, abantu barindwi bakatiwe igihano cy’urupfu muri Ghana ariko nta n’umwe muri bo wishwe. Ubugambanyi na bwo ni icyaha cyahanishwaga urupfu muri Ghana.

Umushinga w’itegeko wo kuvugurura itegeko mpanabyaha watanzwe na Depite Francis-Xavier Sosu ndetse yari ashyigikiwe n’akanama ko mu nteko ishingamategeko ya Ghana kiga ku bibazo by’itegekonshinga, amategeko n’ibijyanye n’inteko ishingamategeko.

Mu myaka ya vuba aha ishize, ibihugu byinshi byo muri Afurika byaciye igihano cy’urupfu, birimo nka Bénin, Centrafrique, Tchad, Guinée équatoriale, Sierra Leone na Zambia.

Mu karere, u Rwanda rwaciye igihano cy’urupfu mu mwaka wa 2007, mu gihe u Burundi bwagiciye mu 2009.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Uyu mwaka urarangira muri Kigali hageze bisi 100 zitwara abagenzi

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Nsabimana Ernest, mu izina rya Minisitiri w’Intebe, yabwiye Inteko rusange ya Sena ko mu ngamba ziteganyijwe zo gukuraho imbogamizi mu gutwara abagenzi no gukumira impanuka zibera mu muhanda, Leta izongera imodoka mu mihanda ikaba yaramaze gutumiza bisi 305, izigera ku 100 zikazaba zageze mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2023. Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Nsabimana Ernest Yabitangaje nyuma y’uko Abasenateri bagaragaje ko hari n’ibinyabiziga bishaje cyane, […]

todayJuly 26, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%