Inkuru Nyamukuru

Kenya: Perezida Ruto yemeye guhura na Odinga mu kuri uyu wa gatatu

todayJuly 26, 2023

Background
share close

Perezida wa Kenya William Ruto avuga ko yiteguye guhura n’umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Raila Odinga, mu gihe haherutse kuba imyigaragambyo y’abamagana igiciro cy’imibereho kiri hejuru.

Abantu babarirwa muri za mirongo bapfiriye mu myigaragambyo.

Odinga amaze igihe ayobora iyo myigaragambyo yo guhatira leta kugabanya imisoro no kudohora ku bindi biciro biri hejuru.

Ku wa kabiri, Perezida Ruto yanditse kuri Twitter agira ati: “Nshuti yanjye Raila Odinga, ndi mu nama muri Tanzania ku iterambere ry’abakozi igamije guhuriza hamwe kwagura amahirwe y’akazi ku mugabane wacu. Ndagaruka [ku wa gatatu] nimugoroba, kandi nkuko usanzwe ubizi, mfite umwanya wo guhura nawe imbona nkubone igihe icyo ari cyo cyose kikubereye”.

Abitangaje nyuma yuko Odinga agiranye ikiganiro n’abanyamakuru akavuga ko Ruto yanze ubusabe bwa Perezida wa Tanzania bwo guhuza leta n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Odinga yamaganye polisi ku bikorwa by’ubugome byayo ku bigaragambya, ndetse yasabye ko kuri uyu wa gatatu habaho ikiriyo cyo guha icyubahiro abantu biciwe mu myigaragambyo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mushikiwabo ntakigiye i Kinshasa nk’uko byari byatangajwe

Umunyarwanda Louise Mushikiwabo uyobora Umuryango w’ibihugu 88 bikoresha ururimi rw’Igifaransa ku Isi (Francophonie/OIF), ntabwo azajya gutangiza imikino yawo izakorerwa i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokorasi ya Congo (DRC), n’ubwo Leta y’icyo gihugu yari yamuhaye ikaze. Abayobozi muri RDC barimo Umuvugizi wa Guverinoma Patrick Muyaya, Minisitiri w’Umutekano muri icyo gihugu Peter Kazadi ndetse n’Umuyobozi wa Komite ishinzwe Imikino, Isidore Kwandja bari bijeje ko Mushikiwabo azajya gutangiza iyo mikino kuri uyu wa […]

todayJuly 26, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%