Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwanenze icyemezo cy’u Bubiligi cyo kwanga kwakira Ambasaderi Karega

todayJuly 26, 2023

Background
share close

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko icyemezo cya Guverinoma y’u Bubiligi cyo kwanga Ambasaderi Vincent Karega nk’intumwa yo kuruhagararira muri icyo gihugu kibabaje kandi ko kinyuranyije n’umubano usanzwe uranga u Rwanda n’u Bubiligi.

Ambasaderi Vincent Karega

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na The New Times kuri uyu wa 26 Nyakanga, Yolande Makolo yagize ati “Birababaje kuba Guverinoma y’u Bubiligi isa nk’aho yemeye kuganzwa n’igitutu cya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), n’ivuzivuzi ry’imiryango n’abandi biyemeje kwikoma u Rwanda, ari na bo u Bubiligi bwahishuriye icyo cyemezo.

Guverinoma y’u Bubiligi kugeza ubu ntacyo iravuga kuri icyo kibazo.

Icyemezo cy’u Bubiligi cyahishuriwe igitangamazakuru cya Jambo News gifitwe n’agatsiko k’abahezanguni b’Abanyarwanda bari mu buhungiro mu muryango witwa Jambo ASBL ufite intego yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amakuru arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye aravuga ko kuba u Bubiligi bumaze iminsi bugaragaje ko bushyigikiye RDC, na byo byagize uruhare runini mu gutuma bwanga kwakira Ambasaderi Karega.

Urugero, mu minsi ishize Guverinoma y’u Bubiligi yatanze inkunga y’amafaranga aturutse mu Burayi yo kongerera ubushobozi brigade ya 31 y’ingabo za RDC zishinzwe gutabara aho rukomeye (Rapid Reaction Brigade) binyuze mu Kigega cy’u Burayi cy’Amahoro, ibintu byaje bishimangira umwanya w’u Bubiligi mu kibazo cya RDC, n’ubushake bwabwo mu gufasha icyo gihugu kudatakaza ubutaka.

Ambasaderi Vincent Karega yari yahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda mu Bubiligi muri Werurwe 2023, akaba yaragombaga gusimbura Dieudonné Sebashongore.

Karega yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo no muri RDC, aho yavuye yirukanywe na Guverinoma ya RDC, umwanzuro wafatiwe mu nama nkuru ya gisirikare yateranye tariki 29 Ukwakira 2022, iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ghana: Inteko ishingamategeko yatoye itegeko rikuraho igihano cy’urupfu

Inteko ishingamategeko ya Ghana yatoye itegeko rikuraho igihano cy'urupfu, iki gihugu cyiyongera ku rutonde rurerure rw'ibihugu byo muri Afurika byaciye icyo gihano mu myaka ya vuba aha ishize. Kuri ubu, muri Ghana hari abagabo 170 n'abagore batandatu bari bategereje ko igihano cy'urupfu bakatiwe gishyirwa mu bikorwa, icyo gihano cyabo ubu kigiye gusimbuzwa gufungwa burundu. Igihano cy'urupfu muri Ghana cyaherukaga gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 1993. Igihano cy'urupfu cyari kimaze […]

todayJuly 26, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%