Abayobozi b’ibihugu hirya no hino ku isi bamaganye igisa na kudeta yabaye ku musi wa gatatu, muri Niger, nyuma y’uko ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu, Mohamed Bazoum, zumufungiye mu biro bye, mu murwa mukuru, Niamey.
Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yatangaje ko yavuganye na Prezida wa Niger, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, amugaragariza ko Amerika imushyigikiye nk’umukuru w’igihugu watowe biciye mu nzira ya demokarasi.
Blinken yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru aho ari mu gihugu cya Nouvelle-Zelande mu rugendo rw’imisi biri arimo muri icyo gihugu.
Ku wa gatatu, umuyobozi mushya w’umuryango w’ubukungu uhuza Ibihugu ry’ibihugu byo muri Afurika yo mu burengerazuba, CEDEAO, Perezida wa Nigeria, Bola Timbu, yatangaje ko Perezida wa Benin, Patrice Talon, azajya muri Niger mu gikorwa cyo guhuza impande zihanganye muri icyo gihugu.
Talon yari i Abuja aho yagiranye ibiganiro Perezida Tinubu. Gusa ibijyanye no kuba azajya muri Niger ahagarariye CEDEAO cyangwa azaba agiye ku giti cye ntabwo byasobanuwe neza.
Mu byo yatangaje mbere y’uko agira urugendo muri Niger, Perezida Talon yatangaje ko hazakoreshwa uburyo bwose, mu gihe bizaba bikenewe, kugirango itegeko nshinga ryongere kubahirizwa muri Niger.
Perezida Talon yatangaje ko ibyabaye muri Niger biteye impungenge ku buryo CEDEAO na Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, igihugu gihana imbibi na Niger cyo kimwe n’Igihugu cye cya Benin nacyo gihana imbibi n’icyo gihugu, bose basabwa guhagurukira ikibazo cya Niger bagafata ingamba zihutirwa.
Karamuka Jean Luc wamamaye nka Junior Multisystem, akaba umwe mu batunganya indirimbo beza u Rwanda rwagize, yitabye Imana azize uburwayi. Junior Multisystem Amakuru y’urupfu rwa Junior Multisystem yamenyekanye mu masaha yo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023. Mu 2022 nibwo hamenyekanye amakuru yavugaga ko Junior Multisystem ubuzima bwe bumerewe nabi nyuma y’uko yari amaze iminsi arembeye mu rugo kubera uburwayi bufitanye isano n’ingaruka zo gucibwa […]
Post comments (0)