Inkuru Nyamukuru

Junior Multisystem wamenyekanye mu gutunganya indirimbo yitabye Imana

todayJuly 27, 2023

Background
share close

Karamuka Jean Luc wamamaye nka Junior Multisystem, akaba umwe mu batunganya indirimbo beza u Rwanda rwagize, yitabye Imana azize uburwayi.

Junior Multisystem

Amakuru y’urupfu rwa Junior Multisystem yamenyekanye mu masaha yo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023.

Mu 2022 nibwo hamenyekanye amakuru yavugaga ko Junior Multisystem ubuzima bwe bumerewe nabi nyuma y’uko yari amaze iminsi arembeye mu rugo kubera uburwayi bufitanye isano n’ingaruka zo gucibwa ukuboko.

Icyo gihe yifashishije urubuga rwa Facebook, anyuzaho ubutumwa kuri konti ye, asaba abakunzi be kumusengera, agira ati “Pray for me” (Munsengere).

Muri Mata 2019, nibwo Junior yakoze impanuka agonzwe n’imodoka bimuviramo gucibwa ukuboko kuko kwari kwangiritse.

Nyuma yo gukora impanuka agacika ukuboko, Junior Multisystem yavuze ko nyuma y’igihe gito avuye mu bitaro, yatangiye kujya yumva uburibwe aho baciriye ukuboko, bigera aho birushaho kwiyongera ndetse ko yari afite impungenge ko hazaziramo kanseri.

Kuva yakora impanuka, ubuzima bwe bwakomeje kuba bubi

Uyu mugabo wakoze indirimbo zakunzwe na benshi mu bakunzi ba muzika nyarwanda, icyo gihe yavuze ko ahamya ko igisigaye ari ukwiragiza Imana.

Zimwe mu ndirimbo Junior Multisystem yakoze harimo ‘Urudashoboka’ ya Knowless, ‘Umfatiye Runini’ ya Urban Boyz, ‘Ni ko Nabaye’ ya Zizou Alpacino, ‘Birarangiye’ ya Dream Boyz, n’izindi nyinshi zakunzwe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ikigo BasiGo kigiye kohereza mu Rwanda bisi zikoresha amashanyarazi

Ikigo BasiGo kizobereye mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange gikoresheje bisi zikoresha amashanyarazi cyinjiye ku isoko ry’u Rwanda aho kigiye kohereza mu Rwanda bisi za mbere bitarenze mu Ukwakira uyu mwaka. U Rwanda rugiye kuba igihugu cya kabiri kibaye isoko rya BasiGo nyuma ya Kenya nk’Igihugu kimaze kumenyera gukoresha izo bisi nk’uburyo bugezweho bwo gutwara abantu mu mujyi munini wa Nairobi. Binyuze muri ubwo bufatanye, BasiGo na AC Mobility […]

todayJuly 27, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%