Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi wa Dipolomasi mu ishyaka Chinese Communist Party, riri ku butegetsi Bushinwa Liu Jianchao, n’intumwa ayoboye mu ruzinduko barimo mu Rwanda.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru, bitangaza ko Perezida Kagame yakiriye Liu Jianchao kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023 muri Village Urugwiro.
Liu Jianchao avuga ko uruzinduko rwe mu Rwanda, rugamije gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’impande zombi.
Uwo muyobozi ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe mu Rwanda, yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Amb. Gasamagera Wellars, ibiganiro byabereye ku cyicaro gikuru cy’umuryango i Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Nyuma y’ibyo biganiro bagiranye, aba bayobozi bombi bashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane, agamije gushimangira ubufatanye n’umubano mwiza hagati y’impande zombi.
Liu Jianchao na Gasamagera Wellars bashimangiye ko umubano w’impande zombi umaze igihe, ari nayo mpamvu igihe kigeze ngo ubusabane hagati y’abaturage ubwabo butere intambwe igaragara.
Umuyobozi wa dipolomasi mu ishyaka Chinese Communist Party, Liu Jianchao, mu masaha ya mbere ya saa sita ku wa Gatatu tariki 26 Nyakanga 2023, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira abaharuhukiye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ashimangira ko u Rwanda rukwiye kubera isomo Isi yose, akurikije uko rwashoboye guhangana n’ingaruka za Jenoside.
U Rwanda n’u Bushinwa bisanganywe umubano uhagaze neza mu bya dipolomasi, ubucuruzi n’ishoramari, ikoranabuhanga, ibikorwa remezo ndetse no mu zindi nzego.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’ishingano mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga gusigasira umuco nyarwanda batoza abana babo indangagaciro ziranga Abanyarwanda. Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana Ibi yabigarutseho ku munsi wa kabiri w’itorero abana n’urubyiruko batuye mu mahanga (ubu bari mu Rwanda) batorezwamo ibijyanye n’umuco n’amateka y’u Rwanda. Mu kiganiro Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana yahaye aba bana ndetse n’ababyeyi babo, yagarutse ku ndangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda. […]
Post comments (0)