Inkuru Nyamukuru

Rutsiro: Imodoka itwara inzoga yakoze impanuka ifunga umuhanda

todayJuly 27, 2023

Background
share close

Ikamyo ya Bralirwa yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023, ifunga umuhanda aho imodoka nto zabaye zishakiwe indi nzira.

Biravugwa ko impanuka yatewe n’umuvuduko ukabije

Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro, aho yatewe n’umuvuduko, nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yabitangarije Kigali Today.

Ati “Iyo mpanuka yabaye mu ma saa kumi n’igice zo mu gitondo, yatewe no kugenda nabi k’umushoferi, ntabwo yari yanyohe ahubwo yari afite umuvuduko. Imodoka yaguye mu muhanda hagati ubu iracyarimo, imodoka nto twazishakiye indi nzira ziba zikoresha, umushoferi ameze neza ntacyo yabaye”.

CIP Mucyo, yavuze ko bamwe mu baturage baje bahuruye bashaka kunywa inzoga, ariko Polisi ihita ihagoboka irabakumira, avuga ko hangiritse amakaziye n’inzoga zimwe zirameneka.

Mu gihe bagishakisha uburyo iyo modoka ikurwa mu muhanda, CIP Mucyo yasabye abashoferi kujya bubahiriza amategeko agenga umuhanda.

Ati “Ubutumwa twaha abashoferi, ni uko iyo umuntu ari mu muhanda agomba kugenda yigengesereye, kugira ngo atagira ibyo yangiza na we bikaba byamuviramo urupfu, abashoferi nibubahirize amategeko agenga umuhanda”.

CIP Mucyo Rukundo

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyange: Umushinjacyaha Serge Brammertz yijeje abarokotse Jenoside ubutabera

Umushinjacyaha Mukuru w’Urugereko rw’Urukiko Mpuzamahanga rushinzwe gukurikirana abakoze Jenoside mu Rwanda (IRMCT) Serge Brammertz, ari mu ruzinduko mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, aho aganira n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Serge Brammertz yasuye ibice bitandukanye by’Urwibutso rwa Nyange Muri urwo ruzinduko, yasobanuriye abarokotse Jenoside b’i Nyange aho gahunda yo kuzana mu Rwanda Kayishema Fulgence wakoze Jenoside i Nyange igeze, nyuma yo gufatirwa mu Gihugu cya […]

todayJuly 27, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%