Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagiranye inama n’abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda

todayJuly 28, 2023

Background
share close

Ku wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagiranye inama n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Perezida Kagame yagiranye inama n’abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda

Ni ibiganiro byitabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye z’umutekano, zirimo Ingabo z’Igihugu (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP) Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), nk’uko ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu rubigaragaza.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, dukesha iyi nkuru ntabwo byatangaje by’umwihariko ingingo z’ingenzi zaganiriweho.

Iyi nama ibaye mu gihe tariki 7 Kamena 2023, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yirukanye mu gisirikare Abajenerali barimo Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda.

Usibye aba, hirukanwe kandi abandi basirikare 116 naho abagera ku 112 amasezerano yabo araseswa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Yatawe muri yombi acyekwaho kwiba imodoka akayikuramo moteri

Polisi y’u Rwanda yagaruje imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux yari yibwe umuturage, hafatwa umugabo w’imyaka 39 y’amavuko ucyekwaho kuyiba ubwo yari agiye kugurisha moteri yayo mu Karere ka Rubavu. Uwafashwe usanzwe ari umukanishi w’imodoka muri imwe mu magaraje yo mu Mujyi wa Kigali, yari agiye kugurisha moteri y’iyo modoka mu murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ari naho yafatiwe ku Cyumweru tariki ya 23 Nyakanga. Umuvugizi wa […]

todayJuly 28, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%