Inkuru Nyamukuru

Niger: U Bufaransa buvuga ko Perezida Bazoum wahiritswe ku butegetsi ameze neza

todayJuly 28, 2023

Background
share close

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa Catherine Colonna yavuze ko Perezida wa Niger Mohamed Bazoum ameze neza nyuma yo gufungwa n’abasirikare basanzwe bamurinda.

Catherine Colonna yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko ihirikwa ry’ubutegetsi “ritarangiye”.

Yavuze ko Bazoum yavuganye na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ndetse yongeraho ko hari uburyo iri hirikwa ry’ubutegetsi ryavaho mu gihe abarikoze baba bateze amatwi amahanga.

Ku wa kane, abashyigikiye ihirikwa ry’ubutegetsi muri Niger bagabye igitero ku biro bikuru by’ishyaka rya perezida wahiritswe ku butegetsi, barabitwika, ndetse batera amabuye banatwika imodoka zari hanze yabyo.

Iryo tsinda rito ryikuye mu mbaga y’abari barimo kugaragaza ko bashyigikiye abahiritse ubutegetsi, yari iri hanze y’inteko ishingamategeko, ahagaragazwaga amabendera y’Uburusiya nk’uko BBC ibitangaza.

Ubu igisirikare cya Niger cyamaze kuvuga ko gishyigikiye abasirikare bafunze Perezida Bazoum ku wa gatatu.

Uburusiya bwiyongereye ku bindi bihugu, hamwe n’umuryango w’abibumbye (UN), mu gusaba ko Bazoum arekurwa.

Kugeza ubu biracyari urujijo utegetse by’ukuri Niger muri iki gihe, kuko agatsiko ka gisirikare kahiritse ubutegetsi kataratangaza umukuru wako.

Bazoum, w’imyaka 63, yatowe nka Perezida wa Niger mu myaka ibiri ishize, akaba ari inshuti ikomeye y’ibihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika) mu rugamba rwo kurwanya intagondwa zigendera ku mahame akaze ziyitirira idini ya Islam zo muri Afurika y’uburengerazuba.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bwa mbere igitaramo i Nyanza Twataramye kizabera kuri Stade

Igitaramo i Nyanza Twataramye Abanyenyanza bamaze kumenyera, kizaba ku munsi w’umuganura n’ubundi, tariki 4 Kanama 2023, kandi noneho kizabera muri Stade ya Nyanza, aho kubera mu Rukari nk’uko byari bimenyerewe. Ni igitaramo kiba kibereye ijisho Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, yabitangarije abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye, mu kiganiro bagiranye kuri uyu wa 27 Nyakanga 2023. Meya Ntazinda yavuze ko bacyimuriye muri Sitade nyuma yo kubona ko abantu bari basigaye bacyitabira […]

todayJuly 28, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%