Inkuru Nyamukuru

CEDEAO yaburiye abahiritse ubutegetsi muri Niger kubusubiza cyangwa bigakorwa ku ngufu za gisirikare

todayJuly 31, 2023

Background
share close

Abayobozi bo mu muryango w’ubukungu wo muri Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO) bakangishije agatsiko ka gisirikare muri Niger ko hashobora kubaho igikorwa cya gisirikare nyuma yuko gafashe ubutegetsi mu cyumweru gishize.

Abo bayobozi bahaye ako gatsiko iminsi irindwi ngo kabe kasubije ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum, kafunze.

Mbere yaho, ako gatsiko kaburiye ko kazahangana na n’igikorwa cy’ubushotoranyi ku gihugu cya Niger cyyakorwa n’ibihugu byo mu karere cyangwa ibyo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika).

Hagati aho, abantu babarirwa mu magana bashyigikiye ihirikwa ry’ubutegetsi, bakoze imyigaragambyo hanze y’ambasade y’Ubufaransa mu murwa mukuru Niamey.

Ku cyumweru abayobozi bo muri CEDEAO bakoze inama y’igitaraganya i Abuja mu murwa mukuru wa Nigeria igamije kwiga kuri iri hirikwa ry’ubutegetsi rya vuba aha, rije rikurikiye andi yabayeho mu bihugu bituranyi bya Niger, ari byo Mali na Burkina Faso.

Perezida wa Tchad Mahamat Idriss Déby Itno yagiye i Niamey kubwira ako gatsiko kuva ku butegetsi, nkuko byatangajwe na leta ya Tchad.

Ni we muyobozi wa mbere wo mu mahanga usuye Niger kuva haba ihirikwa ry’ubutegetsi, ndetse yahuye na Jenerali Salifou Mody wungirije umukuru w’ako gatsiko.

Ntibiramenyekana niba azagirana ibiganiro na Jenerali Abdourahmane Tchiani, umukuru w’abasirikare barinda Perezida, witangaje ko ari we mutegetsi mushya wa Niger.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kimisagara: Batangiye kubaka irerero rizakira abana bato 240

Mu muganda wo gusoza ukwezi kwa Nyakanga, hatangijwe ibikorwa byo kubaka irerero rusange rya Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge rizakira abana 240, bikaba biteganyijwe ko rizaba ryuzuye mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka. Abayobozi batandukanye mu gutangiza imirimo yo kubaka ECD ya Kimisagara Ni umuganda wabaye ku wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023, witabirwa n’Abayobozi bahagarariye Ambasade zitandukanye mu Rwanda, zirimo iya Maroc, Qatar, Sudani, Algeria, Libya, Egypt, hakaba haranaje Minisitiri […]

todayJuly 31, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%