Polisi y’u Rwanda yijeje umutekano usesuye abitabira imurikagurisha mpuzamahanga rya 2023 ririmo kubera i Gikondo mu karere ka Kicukiro ku nshuro ya 26.
Byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Nyakanga 2023, n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo hafungurwaga ku mugaragaro iri murikagurisha.
CP Kabera yavuze ko ingamba zo gucungira umutekano abitabira imurikagurisha, n’ibikorwa byabo nk’uko bisanzwe ari ntamakemwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Ngabitsinze Jean Chrisostome
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Ngabitsinze Jean Chrisostome wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba buri mwaka imurikagurisha rigenda rirushaho kuba ryiza.
Yagize ati: “Imurikagurisha rihuza abamurikabikorwa batandukanye baturuka mu bihugu byo hirya no hino ku Isi, bazana ibicuruzwa binyuranye. Twishimira uburyo buri mwaka birushaho kuba byiza kandi urubyiruko rugaragaza guhanga udushya rukagenda rwiyongera.”
Yakomeje avuga ko muri rusange ubucuruzi bugenda buzamuka, kandi ko imurikagurisha ribigiramo uruhare by’umwihariko ku mahirwe ritanga yo gusangira ubunararibonye no guhanga udushya mu bucuruzi.”
Post comments (0)