Inkuru Nyamukuru

Santrafurika: Hakozwe amatora yo guhindura Itegeko Nshinga

todayJuly 31, 2023

Background
share close

Ku cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023, Repubulika ya Santrafurika yakoze amatora agamije kuvugurura Itegeko Nshinga.

Biteganyijwe ko iri vugurura niriramuka ryemejwe ingingo yo kugabanya manda ya perezida yakurwaho, bityo Faustin-Archange Touadera akaba ashobora kwemererwa kwiyamamaza kuyobora igihugu muri manda ya gatatu mu mwaka wa 2025.

Touadera yatorewe kuyobora Santrafurika bwa mbere mu 2016 mu gihe cy’imyaka itanu yongera gutsindira manda ya kabiri mu mwaka wa 2020. Iyi ni yo yagombye kuba manda ye yanyuma ukurikije itegeko ririho muri iki gihe.

Itegeko Nshinga riramutse ruvuguruwe ryamwemerera kongera kuyobora indi myaka irindwi kandi nta mubare ntarengwa wa za manda we cyangwa undi mukandida ugiye ku butegetsi baba bagenewe.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango itegamiye kuri Leta bari bahamagariye abaturage kutitabira aya matora bavuga ko akozwe mu buryo bugamije kugumisha Perezida Touadera ku butegetsi ubuzima bwe bwose.

Umwe mu bitabiriye aya matora mu murwa mukuru i Bangui yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko yitabiriwe n’abantu bake cyane.

Repubulika ya Santrafurika ijya kungana n’Ubufaransa ikaba ituwe n’abantu babarirwa muri miliyoni 5. 5. Ikungahaye ku mutungo kamere nk’amabuye y’agaciro arimo zahabu na diyama ndetse ikaba ifite n’imbaho.

Kuva mu mwaka wa 1960 yibasiwe n’inkubiri za politike zirimo kwigomeka ku butegetsi na za kudeta.

Touadera w’imyaka 66, yarwanye intambara yo guhangana n’imitwe yigometse ku butegetsi kuva mu mwaka wa 2013 ubwo Francois Bozize yahirikwaga ku butegetsi.

Mu mwaka wa 2018, yiyambaje u Burusiya abusaba inkunga yo kurwanya ingabo z’abigometse ku butegetsi. Kuva icyo gihe abagera ku 1500 barimo ingabo z’umutwe w’abacanshuro ba Wagner bari mu gihugu mu rwego rwo gushyigikira ingabo zacyo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Senateri Uwizeyimana asanga hari ibyagombye guhinduka mu buryo bwo gukorera Perimi

Senateri Evode Uwizeyimana avuga ko atumva impamvu mu Rwanda hakiri itegeko ryo gukorera perimi ritajyanye n’igihe; kuko ibyo bituma hari abazishugurika ahandi mu buryo butemewe, kuko bagowe no kuzibona imbere mu gihugu. Ibi Senateri Uwizeyimana yabitangarije mu Nteko rusange y’Abasenateri yateranye muri iki cyumweru, ubwo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Nsabimama Ernest, yatangaga ibisobanuro mu magambo, ahagarariye Minisitiri w’Intebe. Yagize ati “Twaganiriye n’abafite bene izo mpushya zitemewe, batubwira ko uruhushya rwo […]

todayJuly 31, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%