Inkuru Nyamukuru

Abantu bane bakurikiranyweho gukinisha abana filime z’urukozasoni no kuzikwirakwiza

todayAugust 1, 2023

Background
share close

Urwego rw’Iperereza (RIB) rwatangaje ko rwafashe Twizerimana David ufite chaines/channels za Youtube zitwa Smart Guys TV na Smart Nation TV na bagenzi be batatu bakurikiranyweho gukinisha abana filime z’urukozasoni no kuzikwirakwiza bifashishije imbuga nkoranyambaga nka YouTube.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Kacyiru, Kimironko, Kimihurura na Remera mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yatangaje ko itazihanganira umuntu wese uzakoresha umwana ibikorwa by’urukozasoni n’ibindi bishora abana mu ngeso mbi zibangiriza ejo hazaza habo, yaba akoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose.

Uzabifatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Polisi y’u Rwanda irizeza umutekano abazitabira Expo 2023

Polisi y’u Rwanda yijeje umutekano usesuye abitabira imurikagurisha mpuzamahanga rya 2023 ririmo kubera i Gikondo mu karere ka Kicukiro ku nshuro ya 26. Byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Nyakanga 2023, n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo hafungurwaga ku mugaragaro iri murikagurisha. CP Kabera yavuze ko ingamba zo gucungira umutekano abitabira imurikagurisha, n’ibikorwa byabo nk’uko bisanzwe ari ntamakemwa. […]

todayJuly 31, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%