Inkuru Nyamukuru

Dr Gérardine Mukeshimana yagizwe Visi Perezida w’ikigega IFAD

todayAugust 1, 2023

Background
share close

Dr Mukeshimana Gérardine wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, yagizwe Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ku Isi (IFAD).

Dr Gérardine Mukeshimana

Dr Mukeshimana, yashyizwe muri izo nshingano ku ya 31 Nyakanga 2023, nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe na Alvaro Lario, Perezida wa IFAD.

Lario yavuze ko yashyizeho Madamu Gérardine Mukeshimana nka Visi Perezida wa IFAD, nyuma y’akazi gakomeye ko kuzuza imyanya muri iki kigega.

Yagize ati “Nejejwe no kubamenyesha ko nashyizeho Madamu Gérardine Mukeshimana, ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda, nka Visi-Perezida.”

Dr Mukeshimana afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu buhinzi, yakuye muri kaminuza y’u Rwanda, impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza n’iyikirenga ya ‘doctorate’ mu bijyanye na ‘Plant breeding and Genetics- Crop and Soil Sciences’, yavanye muri kaminuza ya Leta ya Michigan muri Amerika.

Perezida Lario yavuze ko Madamu Gérardine Mukeshimana yitezweho impinduka mu bunararibonye bwe mu guteza imbere ubuhinzi, bikajyana no gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo ama banki y’iterambere, ndetse n’ibigega byita ku ihindagurika ry’ibihe.

Yavuze ko azagira uruhare rukomeye bijyanye n’uburambe afite mu bya tekiniki, biturutse mu mirimo ye ndetse n’ubushakashatsi yakoreye mu kigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi ku bworozi (ILRI) na Kaminuza ya Michigan.

Biteganyijwe ko Dr Gérardine azatangira imirimo ye ku ya 28 Kanama 2023.

Lario yagize ati: “Nejejwe no kumwakira ku mwanya mushya. Ndamwifuriza kugera ku ntsinzi ihambaye muri IFAD.”

Muri Nyakanga 2014 nibwo Mukeshimana Gérardine yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi asimbuye kuri uwo mwanya Dr Kalibata Agnes Mathilda.

Uyu mwanya yari amazeho imyaka umunani, tariki 2 Gashyantare 2023, nibwo yawusimbuweho na Dr Musafiri Ildephonse, mu Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi Polisi irahagoboka

Inzu y’ubucuruzi iri ahitwa mu Ibereshi rya gatanu hafi y’umusigiti w’aba Islam, mu mujyi wa Musanze, yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyarimo biramurwa n’uko Polisi yahagobotse iwuzimya yifashishije imodoka ya kizimyamoto. Inkongi yibasiye inzu i Musanze Mu ma saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa kabiri tariki 1 Kanama 2023, nibwo iyo nzu isanzwe icururizwamo ibyiganjemo ibikoresho byakoreshejwe bizwi nka okaziyo (occasion), yafashwe n’inkongi. Abaturage bari hafi y’aho iyi nzu iherereye, batunguwe […]

todayAugust 1, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%