Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), bamaze gushyira umukono ku masezerano y’inkunga ya Miliyoni 19.5 z’Amayero (ahwanye na Miliyari 25Frw).
Ni inkunga izifashishwa mu rwego rw’Ubutabera
Kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Nyakanga 2023, nibwo hasinywe ayo masezerano y’iyi nkunga igamije gushyigikira no guteza imbere urwego rw’ubutabera, by’umwihariko gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’Urwego rw’igihugu rw’Igorora.
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndangijimana, ni we washyize umukono kuri aya masezerano ahagarariye u Rwanda, yavuze ko iyi nkunga ije gushyigikira urwego rw’ubutabera.
Ati “Aya masezerano ni impano hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi afite agaciro ka miliyoni 19.5 z’Amayero, bingana na Miliyari 25Frw aje gushyigikira imishinga mu nzego z’ubutabera, kugira ngo uru rwego rurusheho kunoza serivisi rutanga”
Minisitiri Ndagijimana asinya amasezerano ari kumwe na Minisitiri Ugirashebuja Emmanuel
Minisitiri Ndagijimana avuga ko iyi nkunga izakoreshwa mu nzego z’ubutabera zitandukanye, harimo kubaka ubushobozi bwazo, haba muri Ministeri y’Ubutabera, mu nzego z’iperereza no mu bushinjacyaha.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wemeye guha u Rwanda inkunga hagati y’umwaka wa 2021 na 2024, ingana na Miliyoni 260 z’Amayero, iyi nkunga yatanzwe ikaba iri muri iyo igomba kuzatangwa muri iyo myaka.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, avuga ko iyi nkunga igiye guteza imbere urwego rw’ubutabera, harimo MAJ ndetse n’urugagaga rw’abunganira abantu badafite ubushobozi (Avocat), kugira ngo ibikorwa by’ubutabera bigerweho.
Amb. Belen Calvo
Ati “Mu rwego rwa MAJ, Leta yari isanzwe ishyiramo Miliyoni 50Frw, ariko ubwo habonetse inkunga uru rwego rurongererwa ubushobozi”.
Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Belen Calvo, yashimye ubufatanye bw’ibihugu by’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, uburyo bakomeje guteza imbere inzego zirimo urw’ubutabera mu Rwanda.
Urwego rw’Iperereza (RIB) rwatangaje ko rwafashe Twizerimana David ufite chaines/channels za Youtube zitwa Smart Guys TV na Smart Nation TV na bagenzi be batatu bakurikiranyweho gukinisha abana filime z’urukozasoni no kuzikwirakwiza bifashishije imbuga nkoranyambaga nka YouTube. Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Kacyiru, Kimironko, Kimihurura na Remera mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha. RIB yatangaje ko itazihanganira umuntu wese uzakoresha umwana ibikorwa by’urukozasoni n’ibindi bishora […]
Post comments (0)