Ku wa gatandatu nibwo Kenya yatangaje ko yiteguye kohereza abapolisi igihumbi bo gufasha mu guhugura no gufasha bagenzi babo b’abanya Hayiti mu kurwanya udutsiko tw’abagizi ba nabi twigaruriye igice kinini cy’umurwa mukuru Port-au-Prince.
Itangazo ryasohowe na Bwana Alfred Mutua, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kenya rigira riti: “Kenya yemeye kuyobora umutwe w’ingabo mpuzamahanga muri Hayiti.”
Iyoherezwa ry’umutwe w’igipolisi kirangajwe imbere na Kenya bizasaba manda y’akanama ka LONI gashinzwe umutekano, ndetse no kwemezwa n’abategetsi bo muri Hayiti.
Ako kanama kasabye umunyamabanga mukuru wa LONI Antonio Guterres kukamurkira bitarenze hagati muri uku kwezi kwa Munani raporo y’inzira zishoboka mu gukemura ikibazo cyo muri Hayiti, harimo no koherezayo n’umutwe w’ubutumwa bwa LONI.
Abadipolomate ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bari bamaze igihe bashakisha igihugu cyayobora umutwe w’ingabo mpuzamahanga muri icyo gihugu.
Minisitiri Mutua yavuze ko mu byumweru bije Kenya izohereza “abashinzwe kugenzura uko ubwo butumwa buzakorwa.”
Udutsiko tw’abagizi ba nabi tugenzura igice kingana na 80% by’umurwa mukuryu Port-au-Prince, kandi ibyaha by’urugomo birimo gushimuta abantu hagamijwe inshungu mu mafaranga, kwiba imodoka, gusambanya ku gahato ndetse n’ubujura bwitwaje intwaro birahiganje.
Bitewe n’uko leta idafite ingufu kandi n’inzego zayo z’umutekano zikaba zararengewe, iki gihugu gikennye kurusha ibindi mu karere giherereyemo gikomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’ubutabazi, ibya politiki n’iby’umutekano.
Yaba minisitiri w’intebe wa Hayiti, Ariel Henry ndetse n’umunyamabanga mukuru wa LONI Antonio Guterres bamaze hafi umwaka basaba ko amahanga yagira icyo akora. Kugeza ubu, nta gihugu cyari cyakagaragaje ubushake bwo kugira icyo gikora.
Mu cyumweru gishize, Amerika yategetse abakozi ba ambasade yayo yo muri Hayiti batihutirwa hamwe n’imiryango yabo kuva muri Hayiti bwangu.
Ni nyuma y’aho kuwa kane ushize, umuforomokazi w’umunyamerika n’umwana we bashimutiwe muri icyo gihugu, nk’uko byatangajwe n’umuryango nterankunga wa gikirisitu uwo muforomo yakoreraga.
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafatiye abantu bane mu Karere ka Gasabo bari bafite ibilo 80 by’urumogi n’udupfunyika twarwo 105. Abafashwe ni umugabo w’imyaka 44 y’amavuko n’umugore we w’imyaka 39, bafatiwe mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Ngiryi mu murenge wa Jabana mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga, bafite udupfunyika 105. Abandi ni umugabo w’imyaka 41 na mugenzi we w’imyaka 30 bafatanywe ibilo 80 by’urumogi […]
Post comments (0)