Inkuru Nyamukuru

Musanze: Yatawe muri yombi akekwaho gukopera ikizamini cya Leta

todayAugust 1, 2023

Background
share close

Umugore yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa akekwaho icyaha cyo gukopera ikizamini cya Leta yakoraga, yifashishije telefone.

Uyu wakoraga ikizamini cya Leta nk’umukandida wigenga, ubwo yarimo agikorera ku Kigo cy’Ishuri cya ESIR Ruhengeri, abagenzuraga uko ikizamini kirimo gukorwa bamufataye telefone ngendanwa, arimo ayikopereramo ibisubizo by’ikizamini cya Leta yari yahawe.

Icyo kizamini yari yagihawe ku rubuga rwa whatApp yari ahuriyeho n’abandi banyeshuri, akimara kuyifatanwa bagenzuye basanga ibibazo n’ibisubizo byose bisa neza neza n’iby’ikizamini cya Leta yakoraga.

Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza.

Agira ati “Barimo bakora ikizamini cyitwa Principles of Economics. Abagenzuzi bashinzwe kureba imigendekere y’ibizamini ubwo bageraga mu cyumba cy’ikizamini yakoreragamo, basanze uwo mugore afite telefone mu ntoki, arimo yandukura ibisubizo by’icyo kizamini byari kuri WhatsApp. Yahise afatwa atabwa muri yombi ngo akurikiranwe, n’iperereza rikorwe”.

Mu makuru yahise amenyekana ngo ni uko uyu mugore yari ku urubuga rwa WhatsApp, aruhuriyeho n’abandi banyeshuri. Icyo kizamini ngo bakaba baragihawe n’uwo bivugwa ko ari umwarimu utuye i Rubavu.

SP Mwiseneza, yaboneyeho kwibutsa abarimo gukora ibizamini bya Leta ko gupopera bitemewe.

Ati “Turabasaba gukora ibizamini mu bwitonzi, bubahiriza amabwiriza yose agendanye nabyo. Gukopera kirazira kandi bigize icyaha gihanwa n’amategeko. Ni byiza ko abarimo gukora ibizamini muri iki gihe, birinda inzira zose zabashora mu cyaha nk’icyo, ahubwo bagashyira imbaraga mu gukorera mu buryo bubahesha amanota bakoreye bitanyuze mu nzira nk’izo zo gukopera”.

Yanongeyeho ko muri iki gihe ibizamini bikomeje gukorerwa hirya no hino, inzego z’umutekano ndetse n’izindi zifatanya, ziri maso aho zikajije ingamba z’ubugenzuzi bufasha mu migendekere myiza y’ibizamini.

Uwafashwe yahise ashyikirizwa RIB Station ya Muhoza, ndetse iperereza rirakomeje.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Basanga hakiri urugendo mu ikoranabuhanga mu burezi bw’abafite ubumuga

Abafatanyabikorwa mu burezi bw’abafite ubumuga mu Rwanda, baratangaza ko hakiri urugendo mu guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri y’uburezi budaheza, kubera ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bitaragera hose. Yvette Iyadede Byagaragarijwe mu kiganiro cya Ed-Tech Monday cya KT Radio cyo ku wa 31 Nyakanga 2023, aho hanagaragajwe ibibazo by’imyumvire mu miryango y’abana bafite ubumuga, ubumenyi buke bw’abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri ku burezi budaheza. Avuga ko umwana ufite ubumuga afite ibyo yigira ku utabufite, […]

todayAugust 1, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%