Inkuru Nyamukuru

CG Dan Munyuza yagizwe Ambasaderi, Ange Kagame ahabwa inshingano mu Biro bya Perezida

todayAugust 2, 2023

Background
share close

Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye mu Biro bye, Village Urugwiro, ku wa Kabiri tariki ya 1 Kanama 2023, ifatirwamo imyanzuro itandukanye, irimo nko kuba CG Dan Munyuza yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Misiri.

CG Dan Munyuza

CG Dan Munyuza aherutse gusimburwa na CG Felix Namuhoranye ku buyobozi bwa Polisi y’Igihugu.

Mu bandi bahawe inshingano harimo Ange Kagame wagizwe Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu Biro bya Perezida.

Maj Gen Charles Karamba wari uherutse gusoza manda ye nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia aho azaba anahagarariye u Rwanda muri Afurika yunze Ubumwe, asimbuye Hope Tumukunde Gasatura nawe uherutse gusoza manda ye.

Mu bandi bahawe inshingano Michel Sebera wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Guinée , abaye uwa mbere ufashe izo nshingano kuko ubusanzwe uwarebereraga inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu, ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria.

Naho Shakila Umutoni Kazimbaya wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc. Agiye gusimbura Zaina Nyiramatama.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rutsiro : Menya kimwe mu bibazo byagoye umuyobozi w’agateganyo w’akarere

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro Murindwa Prosper atangaza ko kimwe mu bibazo byamugoye akigera mu Karere ka Rutsiro ari ikibazo cy’ibiza byangije aka Karere mu ntangiriro ya Gicurasi 2023. Umuyobozi w’agategnayo w’akarere ka Rutsiro, Prosper Murindwa Mu kiganiro umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yahaye Kigali Today avuga ko nubwo inama njyanama y’Akarere ka Rutsiro yasheshwe izindi nzego zihari kandi bakomeje gufatanya gukemura ibibazo no gukurikirana ubuzima bw’Akarere. Avuga ko kimwe mu […]

todayAugust 1, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%