Inkuru Nyamukuru

Ibitaramo n’imyidagaduro byashyiriweho amasaha bitagomba kurenza

todayAugust 2, 2023

Background
share close

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, ku wa Kabiri tariki ya 1 Kanama 2023, iyobowe na Perezida Paul Kagame, ifatirwamo imyanzuro itandukanye, irimo n’uko nta bitaramo n’imyidagaduro bizajya birenza saa saba za nijoro mu mibyizi, na saa munani mu mpera z’icyumweru (ku wa gatanu no ku wa gatandatu), mu rwego rwo kurinda abaturage kubuzwa amahwemo n’urusaku kuko bakeneye kuruhuka.

Umwanzuro ubivugaho mu Nama y’Abaminisitiri ugira uti “Mu rwego rwo kunoza imitunganyirize n’imikorere y’ibikorwa by’imyidagaduro mu masaha y’ijoro, no gukumira urusaku rubangamira umudendezo w’Abaturarwanda, Guverinoma yafashe icyemezo ko guhera ku itariki ya 1 Nzeri 2023, ibikorwa na serivisi byose bitari iby’ingenzi bizajya bifunga saa saba z’ijoro mu minsi y’imibyizi, na ho mu mpera z’Icyumweru (ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu), bikazajya bifunga saa munani z’ijoro.”

Uwo mwanzuro ukomeza uvuga ko ibikorwa byose, byaba iby’ubucuruzi cyangwa iby’imyidagaduro bizakenera gukomeza gufungura nyuma y’ayo masaha, bizajya bihabwa uruhushya hashingiwe ku mabwiriza azatangazwa n’Urwego rwIgihugu rw’Iterambere (RDB).

Icyemezo cy’uko abaturage batagomba kurenza ayo masaha, gifashwe mu gihe hari abacuranga umuziki mu nsengero cyangwa mu tubari babuzaga abantu gusinzira.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, avuga ko bimwe mu bikorwa bitari ingenzi ari ibishobora gufungwa ntibibangamire imibereho n’umutekano w’abaturage.

Ati “ Ibikorwa bitari ngombwa harimo n’iby’imyidagaduro usanga rimwe na rimwe atari ngombwa ko byakomeza, kurenza amasaha yavuzwe kuko basanze biri mu bibuza abaturage umudendezo kubera urusaku rwinshi, ndetse bikorerwa n’ahantu rimwe na rimwe hatari ngombwa, nko mu tubari ugasanga abantu batashye mu gitondo basinze ukabona ari ibintu bigayitse”.

Minisitiri Musabyimana avuga ko ibikorwa by’ingenzi ari ibishobora guhagarara bikagira ingaruka ku buzima bw’abantu, birimo ibikorwa byita ku buzima, ibyo gutwara abantu (transport), gutanga amazi, umuriro, umutekano n’ibindi.

Minisitiri Musabyimana avuga ko guhagarika ibikorwa bidakenewe cyane, ntaho bizabangamira gahunda yo gushishikariza abaturage gukora amasaha menshi ngo batere imbere, kuko nta muntu ukora ataruhuka.

Ati “Ni ngombwa gukora ariko hakabaho n’amasaha yo kuruhuka, kuko mu bihugu byateye imbere bagena uko ibikorwa mu gihugu bigenda bakanagena amasaha yo kuruhuka, kugira ngo ubuzima burusheho kugenda neza”.

Minisitiri Musabyimana avuga ko umwanzuro wafashwe wabanje kuganirwaho, ku buryo nta hantu uzabangamira imibereho y’Abanyarwanda ahubwo uzakemura bimwe mu bibazo byagaragaraga muri ayo masaha.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Trump yashinjwe gushaka kuburizamo ibyavuye mu matora yo mu 2020

Donald Trump wahoze ari Perezida w'Amerika yashyiriweho ibirego byo mu rwego mpanabyaha ku gucura umugambi wo kuburizamo gutsindwa kwe mu matora yo mu 2020. Ashinjwa ibirego bine, birimo umugambi wo gukorera uburiganya Amerika, kubangamira umutangabuhamya hamwe n'umugambi wo kubangamira uburenganzira bw'abaturage. Ibi birego bisoje iperereza ku byabaye bijyanye n'imvururu zo ku itariki ya 6 Mutarama mu 2021 ku nyubako ya Capitol ikorerwamo n'inteko ishingamateko y'Amerika. Trump, w'imyaka 77, urimo kongera […]

todayAugust 2, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%