Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Dr Ron Adam wari Ambasaderi wa Isiraheli ucyuye igihe

todayAugust 2, 2023

Background
share close

Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro yakiriye Dr Ron Adam, Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda waje kumusezeraho.

Village Urugwiro, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Dr Ron Adam kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Kanama 2023, aje kumusezeraho nka Ambasaderi wa Isiraheli usoje inshingano ze zo guhagararira icyo gihugu mu Rwanda.

Ku wa Gatatu tariki 1 Kanama, Ambasaderi Ron Adam yakiriwe kandi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent biruta yakiriye Ron Adam, mu rwego rwo kumusezeraho.

Mu biganiro bagiranye Dr Biruta yashimiye Ambasaderi Ron Adam imirimo yakoze ikomeye mu guharanira guteza imbere umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Isiraheli.

Mu 2018 nibwo Dr Ron Adam yagizwe Ambasaderi wa mbere wa Isirahel mu Rwanda, ubwo yatangiranaga na Ambasade y’icyo gihugu yari ifunguwe bwa mbere mu Rwanda muri Gicurasi 2019.

Dr Ron Adam wari umaze imyaka hafi itanu ari Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda, ni umwe mu ba ambasaderi bari bakunze kugaragara cyane mu bikorwa bitandukanye mu Rwanda, yitabira ibirori n’ibitaramo byiganjemo iby’urubyiruko n’ibindi bigamije guteza imbere umubano hagati y’abanyarwanda na Isirahel.

Biteganyijwe ko Dr Ron Adam azasimburwa na Einat Weiss, nk’uko byemerejwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku ya 6 Kamena 2023.

Einat Weiss, Ambasaderi mushya wa Leta ya Isirahel mu Rwanda, azaba afite icyicaro I Kigali.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abanyeshuri baturutse muri Sudani baje gukomereza amasomo yabo mu Rwanda

Muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Kanama 2023 bakiriye abanyeshuri basaga 160 baturutse mu gihugu cya Sudani muri Kaminuza y’ubuganga n’ikoranabuhanga (University of Medical Sciences and Technology) iherereye mu Karere ka Riyad mu Mujyi wa Khartoum baje gukomereza amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) nyuma y’uko Kaminuza bigagamo yigaruriwe n’umutwe witwara gisirikare Rapid Support Forces (RSF). Aba banyeshuribari baje gukomereza amasomo yabo […]

todayAugust 2, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%