Inkuru Nyamukuru

Trump yashinjwe gushaka kuburizamo ibyavuye mu matora yo mu 2020

todayAugust 2, 2023

Background
share close

Donald Trump wahoze ari Perezida w’Amerika yashyiriweho ibirego byo mu rwego mpanabyaha ku gucura umugambi wo kuburizamo gutsindwa kwe mu matora yo mu 2020.

Ashinjwa ibirego bine, birimo umugambi wo gukorera uburiganya Amerika, kubangamira umutangabuhamya hamwe n’umugambi wo kubangamira uburenganzira bw’abaturage.

Ibi birego bisoje iperereza ku byabaye bijyanye n’imvururu zo ku itariki ya 6 Mutarama mu 2021 ku nyubako ya Capitol ikorerwamo n’inteko ishingamateko y’Amerika.

Trump, w’imyaka 77, urimo kongera kwiyamamariza kuba Perezida, ahakana avuga ko nta kintu kibi yakoze. Ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko iyi dosiye ari iyo gusekwa.

Asanzwe yarashyiriweho ibirego mu zindi dosiye ebyiri zirimo gufata nabi inyandiko z’ibanga, no guhindura amakuru yo mu nyandiko z’ubucuruzi kugira ngo ahishire amafaranga yarishye umukinnyi wo mu mashusho y’imibonano mpuzabitsina (porn) mu rwego rwo kumucecekesha.

Iyi nyandiko y’ikirego inavuga abategetsi benshi bo muri Amerika n’abakomeye bo mu itsinda ryari rishinzwe kwamamaza Trump, ivuga ko icyo gihe babwiye Trump ko yatsinzwe amatora kandi ko nta gihamya ihari yuko habayeho uburiganya mu matora.

Trump byitezwe ko agomba kwitaba urukiko kuri uyu wa kane i Washington DC.

Trump, ubu umaze gushyirirwaho ibirego 78 byose hamwe byo mu rwego mpanabyaha byo muri dosiye eshatu zitandukanye.

Donald Trump ubu ni we uri imbere mu guhatana mu ishyaka ry’abarepubulikani mu gushaka uzarihagararira nk’umukandida Perezida mu matora ataha.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umuhanda uhuza Bugesera na Nyanza ugeze ku kigero cya 80%

Umuhanda wa Kibugabuga-Shinga-Gasoro uhuza Akarere ka Bugesera n’aka Nyanza uri kubakwa hashyirwamo kaburimbo ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Banki y’Isi, ugeze ku kigero cya 80%, ureshya na kilometero 66,5. RTDA yatangaje ko kuri ubu iyubakwa ry’uyu muhanda ryarasubukuwe ndetse imirimo igeze kuri 80%, ndetse ko kandi abaturage baturiye uyu muhanda basigaye bahahirana mu buryo bworoshye. Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, RTDA yagize iti “Abaturage bo muri utu […]

todayAugust 2, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%