Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatanze iminsi 14 ku baturiye umugezi wa Sebeya, yo kwimuka byihuse kugira ngo imvura izagwa muri Nzeri 2023 itazabasanga aho batuye bikaba byakongera gutera ibiza bikabagiraho ingaruka, nk’uko byagenze muri Gicurasi uyu mwaka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bubisabye mu gihe bamwe bavuga ko gusenya inyubako zabo, bagashaka aho gutura ari igihombo, kuko nyuma y’uko imvura iguye igateza ibiza ubuzima bwari bwongeye kugaruka.
Imvura yaguye mu ijoro tariki 2 Gicurasi 2023, yasenye inzu nyinshi ndetse itwara ubuzima bw’abaturage bagera kuri 30 mu Karere ka Rubavu, bahitanywe n’umugezi wa Sebeya wuzuye ugatwara inzu z’abaturage, mu gihe hari abandi batwawe n’inkangu zibasenyeye.
Mu Karere ka Rubavu habaruwe imiryango ibarirwa mu 1,000 yahuye n’ibiza bitewe n’imvura, ndetse benshi bashyirwa mu nkambi zamaze ukwezi bahabwa inkunga, nyuma yo kubura ibyo bari batunze.
Hafashwe umwanzuro w’uko nta muturage uzongera gutura muri metero 50 uvuye ku mugezi wa sebeya, birinda ko amazi yazongera kuzura agatwara ubuzima bw’abaturage, icyakora hari inzu zasigaye zihagaze ndetse imvura imaze guhita ba nyirayo bazisubiramo, ubu bakaba barimo gusabwa kuzivamo bakajya gutura ahandi.
Icyemezo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwafashe, buvuga ko ari ukwirinda ko ibiza byanzongera kwangiriza abaturage.
Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu agira ati “Turimo turakumira ko ibiza byakongera gutwara ubuzima bw’abantu, kandi dufatanyije nabo, htwarebye inyubako zangijwe n’ibiza, hari izangiritse zidakeneye kongera kuhaba, hari izo bigaragaza ko bashobora kongera guhura n’ibiza zihagumye, kandi ni umwanzuro twafashe tubyumvikanye bakimuka.”
Bamwe mu baturage bagaragaje kutishimira uyu mwanzuro, bavuga ko bari bamaze kongera gusubirana batiteguye kubaka, ndetse abandi inyubako bakoreramo bari bazitanzeho ingwate muri banki, bityo kwimuka byabashyira mu kaga.
Nzabonimpa avuga ko igihombo gikomeye bahuye nacyo ari ukubura ubuzima bw’abaturage, akavuga ko batifuza kongera kubura abandi.
Agira ati “Igihombo gikomeye ni ubuzima bw’abantu, naho ibintu ni ibishaka. Inguzanyo hazakomeza kubaho ibiganiro harebwe uko abaturage bafashwa, ariko tutarindiriye ko hari abongera kuburira ubuzima hariya.”
Ibiza byabaye tariki 2 na 3 Gicurasi 2023 mu Karere ka Rubavu, byasize iheruheru imyiryango 1300 igizwe n’abantu barenga 5000, bashyizwe mu nkambi, abandi bacumbikirwa na bagenzi babo.
Habarurwa inzu 855 zasenyutse burundu mu gihe 719 zangiritse cyane, ku buryo zidashobora guturwamo, hakaba inyubako 287 zasigaye mu manegeka.
Post comments (0)