Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, ku wa mbere yarahije abaminisitiri 45, muri guverinoma nshya, abasaba kuba imbaraga zo guhindura ibintu mu nzira nziza n’umuyoboro w’ibikorwa bihuriweho by’iterambere ry’igihugu.
Mu bibazo bitegereje iyi guverinoma nshya harimo kwita ku bibazo by’ubukungu, bugenda buhoro, ifaranga rijegajega n’itumbagira ry’ibiciro mu gihugu kirusha ibindi ubukungu ku mugabane w’Afurika.
Iki gihugu kinafite ibibazo bikomeye by’umutekano muke, harimo ubujura bukorwa n’udutsiko tw’abanyarugomo mu bijyanye na peteroli n’ibiyikomokaho.
Umuhango wo kurahira wabaye nyuma y’amezi hafi atatu Tinubu agiye ku butegetsi tariki 29 Gicurasi amaze gutsinda mu matora ya Perezida yabaye muri Gashyantare yaranzwe n’impaka, aho uwari imbere mubo bari bahanganye yitabaje urukiko.
Perezida Tinubu yabwiye abaminisitiri bashya ko inshingano zabo ari ukugarura cya rubanda muri guverinoma bakabasha kongera kwiyumvamo ubuyobozi.
Guverinoma ya Tinubu iruta mu bunini iy’uwo yasimbuye, Muhammadu Buhari, wari ufite abaminisitiri 36 muri manda ye ya mbere na 43 muri manda ya kabiri.
Post comments (0)