Mu mpinduka zabaye mu bagize Guverinoma ku itariki 22 Kanama 2023, Maj Gen Albert Murasira yahawe inshingano zo kuyobora Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi MINEMA.
Maj Gen Albert Murasira
Maj. Gen Albert Murasira yahawe kuyobora Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), nyuma y’uko mu myaka ishize yari ayoboye Minisiteri y’Ingabo, umwanya yavuyeho ku itariki 7 Kamena 2023 asimbuwe na Minisitiri mushya w’iyo Minisiteri, Juvenal Marizamunda.
Maj Gen Murasira agizwe Minisitiri wa MINEMA asimbuye kuri uwo mwanya Kayisire Marie Solange wari umaze igihe ayobora iyo Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, mu gihe Kayisire Marie Solange we yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Maj Gen Murasira ahawe kuyobora Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi mu gihe imaze iminsi ihanganye n’ibibazo bitandukanye birimo icy’ibiza byibasiye ibice bitandukanye by’Igihugu muri Gicurasi 2023 bihitana abantu 131, bisenya inzu zigera ku 5598, bisiga hari abantu benshi badafite aho baba ndetse n’indi mibereho isanzwe igoranye kuko Ibiza byatwaye ibyabo byose.
Hari kandi n’ibibazo birimo kwimura abantu batuye mu manegeka cyangwa se ahantu hashyira ubuzima mu kaga, kuko n’ubundi bivugwa mu iteganyagihe ko imvura ishobora kuzongera kugwa mu bihe biri imbere, bityo abantu bakaba bakwiye kwitegura, birinda ko hazabaho ibindi biza.
Dr Uwamariya Valentine
Mu zindi mpinduka zabayeho nk’uko bikubiye mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri, ni uko Dr Uwamariya Valentine yahawe kuyobora Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, mu gihe yari asanzwe ari Minisitiri w’Uburezi. Agiye kuri uwo mwanya asimbura Prof. Bayisenge Jeannette.
Prof Bayisenge Jeannette wari Minisitiri w’Uburinganire n’Umuryango yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, asimbuye Madamu Rwanyindo Kayirangwa Fanfan
Prof Bayisenge Jeannette yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu gihe yari amaze iminsi ayobora Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.
Twagirayezu Gaspard wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, yagizwe Minisitiri w’Uburezi (Aha yari mu kiganiro kuri KT Radio)
Bwana Twagirayezu Gaspard yagizwe Minisitiri w’Uburezi, asimbuye Dr Uwamariya Valentine kuri uwo mwanya.
Kayisire Marie Solange
Madamu Kayisire Marie Solange yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, mu gihe yari asanzwe ayobora Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi.
Jeanine Munyeshuli
Madamu Jeanine Munyeshuli yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN ushinzwe ishoramari rya Leta no kwegeranya imari.
Sandrine Umutoni
Madamu Sandrine Umutoni yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, naho Madamu Irere Claudette yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi , Maj Gen (Rtd) Dr Charles Rudakubana agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola. Naho Madamu Margaret Nyagahura agirwa Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Hongiriya.
Minisiteri y’Ishoramari rya Leta, yaherukaga gushyirwaho ku wa 30 Nyakanga 2022, yakuweho, inshingano zayo zimurirwa muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi. Eric Rwigamba wari Minisitiri ushinzwe Ishoramari rya Leta ni umwe mu bahawe izindi nshingano Izi mpinduka zibaye nyuma y’Itangazo ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Kanama 2023, ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku mpinduka Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze muri Guverinoma. Inshigano z’iyi Minisiteri yari imaze amezi […]
Post comments (0)