Inkuru Nyamukuru

Minisiteri y’Ishoramari rya Leta yakuweho

todayAugust 23, 2023

Background
share close

Minisiteri y’Ishoramari rya Leta, yaherukaga gushyirwaho ku wa 30 Nyakanga 2022, yakuweho, inshingano zayo zimurirwa muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Eric Rwigamba wari Minisitiri ushinzwe Ishoramari rya Leta ni umwe mu bahawe izindi nshingano

Izi mpinduka zibaye nyuma y’Itangazo ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Kanama 2023, ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku mpinduka Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze muri Guverinoma.

Inshigano z’iyi Minisiteri yari imaze amezi 13 gusa, zashyizwe muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), ariko ishoramari rya Leta no kwegeranya imari bishingwa Jeanine Munyeshuli nk’Umunyamabanga wa Leta.

Minisiteri y’ishoramari rya Leta mbere y’uko ijyaho ubundi inshingano zayo zahoze muri MINICOM.

Jeanine Munyeshuli yari Umuyobozi ushinzwe Ingamba n’Ibikorwa muri Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi n’Ubuzima kuri Bose (UGHE).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Afurika yunze ubumwe yahagaritse Niger mu bikorwa byawo byose

Umuryango w’Afurika yunze ubumwe wabaye uhagaritse Niger mu bikorwa byawo byose, biturutse kuri kudeta ya gisirikare iherutse gukorwa muri icyo gihugu. Ni umwanzuro uyu muryango washyize ahagaragara mu itangazo wasohoye kuri uyu wa kabiri ndetse wongera guhamagarira abayoboye kudeta tariki 26 Nyakanga 2023, kurekura Perezida watowe, Mohamed Bazoum kandi bagasubira mu bigo byabo bya gisirikare. Afurika yunze ubumwe n’akanama k’umutekano byakiriye icyemezo cy’umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika, CEDEAO […]

todayAugust 22, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%