Amakuru ataremezwa yatangaje ko iyo ndege yakoze impanuka yari iya Prigozhin, ndetse urwego rugenzura indege za gisivile mu Burusiya, Rosaviatsia, rwatangaje ko Prigozhin yari ku rutonde rw’abari gukora urugendo muri iyo ndege.
Gusa iby’uko yaba yari muri iyo ndege ubwo yakoraga impanuka ntibyasobanuwe.
Ibiro ntaramakuru by’u Burusiya, Tass, byatangaje ko amakuru yatanzwe n’abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bavuga ko iyo ndege yakoze impanuka yarimo abepilote 3 n’abandi bantu 7.
Abayobozi bavuze ko bari gukora iperereza kuri iyo mpanuka yabereye mu ntara ya Tver, mu bilometero birenga 100 mu majyaruguru y’umurwa mukuru w’u Burusiya, Moscou.
Prigozhin, umukuru w’umutwe wa Wagner, warwanye ku ruhande rw’igisirikare cy’u Burusiya muri Ukraine, mu mpera za Kamena uyu mwaka, we n’abarwanyi be bateje imyivumbagatanyo bashaka guhirika ubutegetsi bw’u Burusiya.
Post comments (0)