Inkuru Nyamukuru

Gakenke: Ba Gitifu babiri bakurikiranyweho kwambura abaturage

todayAugust 24, 2023

Background
share close

Umwe muri ba Gitifu babiri b’utugari ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu gihe undi yarekuwe, umwe akaba akurikiranyweho kunyereza amafaranga ya mituweli, undi agashinjwa kwaka abaturage ruswa, abemerera kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abo bayobozi ni abo mu Murenge wa Muyongwe mu Karere ka Gakenke, aho umwe ari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nganzo, undi akaba uw’Akagari ka Va.

Mu makuru Kigali Today yahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyongwe, Ntezirizaza Faustin, yavuze ko abo bayobozi bamaze iminsi bafungiye kuri RIB Sitasitiyo ya Rushashi, umwe akaba yamaze gufungurwa nyuma yo kwishyura amafaranga yakekwagaho kunyereza.

Ati “Biri mu iperereza ariko nibyo koko, bamaze iminsi bafungiwe kuri RIB Sitasiyo ya Rushashi, ariko Gitifu wa Va we yamaze kurekurwa n’Umushinjacyaha, nyuma yo kwishyura amafaranga ya mituweli y’abaturage agera ku bihumbi 600 yari yarariye. Ntabwo twari twamenya igikurikiraho, niba ari bugaruke mu kazi, harakurikizwa icyo amategeko ateganya”.

Gitifu Ntezirizaza yavuze ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nganzo we akiri mu maboko ya RIB, aho agikorwaho iperereza, nyuma y’uko abaturage batanze amakuru y’uko abaka ruswa, akabemerera kubaka mu buryo butemewe.

Ati “Arakekwaho kwaka abaturage amafaranga akabemerera kubaka, abo baturage baje ku murenge kutugisha inama nyuma y’uko uwo muyobozi yajyaga abasaba amafaranga, akabemerera kubaka mu buryo butemewe”.

Arongera ati “Nyuma yo kubona ko icyangombwa uwo muyobozi abaha cyo kubaka kitemewe, bagiye bamusaba kubasubiza amafaranga bamuhaye akayabima, ahubwo akabategeka kubaka bihishe kandi bakabikora vuba vuba, nibwo rero yafashwe ajyanwa mu bugenzacyaha, akaba akurikiranywe kuri icyo cyaha akekwaho”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Inkongi yari yibasiye ishyamba rya Nyungwe yazimye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Ndamyimana Daniel, yahamirije Kigali Today ko ishyamba rya Nyungwe rimaze iminsi rishya, ryashoboye kuzima nyuma yo kwifashisha indege. Inkongi yari yibasiye ishyamba rya Nyungwe yazimye Gitifu Ndamyimana avuga ko umuriro urimo kwaka ari uwafashe ibiti binini byumbye bitarazima, ariko nabyo barimo kubitema kugira ngo bidakomeza gukongeza ahandi. Kuva tariki ya 20 Kanama 2023 mu masaha ya nyuma ya saa sita, nibwo ishyamba rya Pariki ya […]

todayAugust 24, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%