Amakuru Arambuye

Nta ngurane iteganyirijwe abimurwa mu manegeka – Minisitiri Musabyimana

todayAugust 25, 2023

Background
share close

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, avuga ko nta ngurane Leta izaha abimurwa mu manegeka, kuko nta gikorwa ishaka gukorera ku butaka bwabo ahubwo ari ukurinda ubuzima bwabo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude

Yabitangaje ku wa Kane tariki 24 Kanama 2023, asubiza abarimo kwimurwa ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, bifuza guhabwa ingurane z’ubutaka batuyeho kugira ngo bimuke.

Aganira na RBA, Minisitiri Musabyimana, yavuze ko ubutaka ari ubwabo bagomba gukoresha icyo bugenewe kigenwa n’imiterere yabwo.

Yagize ati “Rwose hariya hantu nta mushinga tuhafitiye wundi, ni ubutaka bwabo bagomba gukoresha icyo bwagenewe, nta ngurane tubateganyiriza rero. Icyo dukora ni ukugira ngo bahungishe ubuzima bwabo hanyuma bazategure uko babukoresha, ariko ari bazima.”

Avuga ko ubutaka bwose budaturwaho kuko hari ubwagenewe inganda, ubworozi, ubuhinzi, ibikorwa by’imyidagaduro, ubusitani, amashyamba n’ibindi.

Abarimo kwimurwa ngo ni abatuye ahantu hatagenewe gushyirwa inzu, kimwe n’uko ngo hari ahagenewe guturwa ariko hatuwe hatabanje gukorwa inyigo za gihanga, zigaragaza uko hagomba guturwa.

Ati “Hari ahantu henshi koko hashobora guturwa ariko hagaturwa mu gihe hatunganyijwe, ndetse n’inyubako zahashyizwe zijyanye n’imiterere yaho.”

Minisitiri Musabyimana asaba abaturage kumva neza impamvu bimurwa, ko ari ukubungabunga ubuzima bwabo hanyuma bamara gukora ibisabwa, kugira ngo bature mu butaka bwabo bakabusubiramo bakubaka bijyanye n’uko inyigo zabigaragaje.

Yavuze ko Leta itazategereza ko abantu bahura n’ibibazo kugira ngo igire icyo ikora, ahubwo icyoroshye ari ukwimuka ahashobora gushyira ubuzima bw’umuntu mu kaga, ibindi bikazakorwa bafite ubuzima.

Mu iteganyagihe ryashyizwe ahagaragara na Meteo Rwanda, ryagaragaje ko imvura y’umuhindo izaba nyinshi ugereranyije n’iyari isanzwe, kandi izagaragaramo inkuba n’umuyaga mu bice bimwe na bimwe.

Abaturage bakaba bagiriwe inama zo gusibura inzira z’amazi, gufata amazi y’imvura, kuzirika ibisenge, guca imirwanyasuri n’ibindi hagamijwe kwirinda ko hagira usenyerwa n’umuyaga cyangwa umuvu w’amazi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Hasojwe amahugurwa ajyanye no gukoresha imbwa zifashishwa mu gusaka

Abapolisi 16, ku wa Gatatu tariki 23 Kanama, basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri yerekeranye no gukoresha imbwa zifashishwa mu gusaka. Ni amahugurwa yatangwaga n’abarimu bo mu kigo cyo mu Buholandi gishinzwe gukoreshwa imbwa zifashishwa mu gutahura abanyabyaha bafite ibiyobyabwenge n’ibindi bihungabanya umutekano nk’ibiturika, yateguwe mu rwego rwo kongerera ubumenyi abapolisi bo mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzikoresha (Canine Brigade). Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP) Jeanne […]

todayAugust 25, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%