Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere Meteo-Rwanda cyatangaje iteganyagihe ry’umuhindo wa 2023, rigaragaza ko hazagwa imvura nyinshi guhera ku matariki ya 03-10 Nzeri 2023 i Rubavu n’i Rutsiro, henshi mu turere twa Musanze na Nyabihu ndetse n’iburengerazuba bwa Ngororero.
Ahandi biteganyijwe ko imvura izatangira ku matariki atandukanye, ku buryo ahanyuma ari iburasirazuba bw’Akarere ka Kirehe izaboneka ku matariki ya 02-08 Ukwakira 2023.
Ikarita y’iteganyagihe igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali na henshi mu Ntara y’Amajyepfo, mu turere twa Nyagatare na Gatsibo (Iburasirazuba) ndetse no muri Gicumbi na Rulindo mu Majyaruguru, imvura izatangira kugwa ku matariki ya 25 Nzeri-01 Ukwakira 2023.
Meteo-Rwanda ivuga ko umuhindo w’uyu mwaka uteye kimwe n’uw’imyaka ya 1997, 2002 na 2006, ukaba wararanzwe n’imvura nyinshi irengeje ikigero cy’isanzwe iboneka mu bindi bihe by’umuhindo.
Umuyobozi Mukuru wa Meteo-Rwanda, Aimable Gahigi agira ati “Ubushyuhe bwo mu nyanja ngari y’Abahinde n’iya Pasifika (buzwi nka El Nīno), bwariyongereye muri iyi minsi burenza impuzandengo y’imvura dusanzwe tubona muri iki gihembwe, ndetse bigaragara ko buzakomeza kwiyongera”.
Ati “Ni yo mpamvu muri aka Karere u Rwanda ruherereyemo imvura iteganyijwe kuziyongera muri uyu muhindo”.
Ibi bishimangirwa n’Umuyobozi muri Meteo-Rwanda ushinzwe ibijyanye n’Iteganyagihe n’uko rishyirwa mu bikorwa, Anthony Twahirwa, uvuga ko ibinyabihe by’ubushyuhe bw’inyanja ngari bizateza ingaruka zo kugira imvura irenze isanzwe iboneka mu gihe cy’umuhindo.
Ikarita y’iteganyagihe igaragaza ko mu Rwanda ahazagwa imvura nke(mu bice bimwe bya Kayonza na Kirehe) izaba igera kuri milimetero 300, ahazagwa nyinshi ikazarenga milimetero 800, mu gihe ngo bihagije ko imvura ingana na milimetero 50 iba ishobora guteza ibiza.
Meteo-Rwanda ivuga ko imvura y’Umuhindo w’uyu mwaka izacika hagati y’amatariki 21-27 Ukuboza hose mu Gihugu uretse mu burasirazuba bw’uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe, ho iteganyijwe gucika mbere yaho ku matariki 13-20 Ukuboza 2023.
Abanyeshuri b’abanyarwanda bagera kuri 80 bahawe buruse yo kujya kwiga mu Bushinwa basabwe kubyaza umusaruro amahirwe yo kujya kwiga muri iki gihugu bakazagaruka guteza imbere u Rwanda rwabohereje. Basabwe ibi mu muhango wo kubasezeraho wabaye ku wa Gatatu tariki 23 Kanama ku cyicaro cya ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda. Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun yavuze ko uyu mwaka abanyeshuri bahawe buruse biyongereye bitandukanye n’imyaka yabanje. Ati: “Muri uyu […]
Post comments (0)