Inkuru Nyamukuru

Australia: Bwa mbere ku isi inzoka nzima bayisanze mu bwonko bw’umuntu

todayAugust 29, 2023

Background
share close

Ku nshuro ya mbere ku isi, abahanga muri siyanse batangaje ko basanze inzoka nzima ya 8cm iri mu bwonko bw’umuntu, akaba ari umugore wo muri Australia.

Iyi nzoka bayivanye mu gice cy’imbere cy’ubwonko bw’uyu mugore cyari gifite ikibazo, ubwo bamukoreraga ibikorwa byo kumubaga byabereye i Canberra umwaka ushize. Iyo nzoka y’umutuku yari imaze amezi abiri mu bwonko bwe.

Abashakashatsi baraburira ko ibi byongera gushimangira ibyago birimo kwiyongera by’indwara ziva ku nyamaswa zijya mu bantu.

Sanjaya Senanayake, umuganga w’indwara zandura wo mu bitaro bya Canberra, yavuze ko buri muntu wari muri icyo gikorwa cyo kubaga uwo mugore yatunguwe n’ibyo yabonye. Ati: “Ni infection nshya itarigeze igaragara mbere mu bantu.”

Ubwoko bw’iyo nzoka ‘Ophidascaris robertsi’ bumenyerewe cyane mu nzoka z’inziramire zitagira ubumara ziboneka cyane muri Australia.

Abahanga muri siyanse bavuze ko uriya mugore bishoboka cyane ko yanduye iyi nzoka nyuma yo kwahira no gukoresha ubwatsi bita Warrigal greens, buri hafi y’ikiyaga aturiye.

Uyu mugore bivugwa ko yatangiye kugira ibimenyetso bidasanzwe birimo kuribwa mu nda, gukorora, kubira icyuya nijoro, no guhitwa, byakomeye bikavamo kwibagirwa n’agahinda gakabije.

Uyu murwayi yashyizwe mu bitaro mu mpera za Mutarama 2021. Nyuma nibwo ikizami cya ‘scan’ cyagaragaje “agace kadasanzwe k’umubiri mu gice cy’imbere cy’ubwonko”. Impamvu y’uburwayi bwe yamenyekanye neza bamubaze muri Kamena 2022.

Uyu mugore ubu arimo gukira neza nubwo yanditse amateka mu buvuzi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Putin ntazitabira inama ya G20

Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin aganira kuri telefone na Minisitiri w'intebe w'u Buhinde Narendra Modi, yamutangarije ko atazitabira inama y'itsinda ry'ibihugu 20 bikize cyane ku isi rya G20. U Buhinde ni bwo buzakira inama y'uyu mwaka, izabera mu murwa mukuru Delhi kuva ku ya 9 kugeza ku ya 10 Nzeri 2023. Putin yabwiye Modi ko Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Sergei Lavrov ari we uzitabira iyo nama mu mwanya we. Mu itangazo, […]

todayAugust 29, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%