Ku butumire bwa Leta ya Mozambique, u Rwanda rwitabiriye imurikagurisha mpuzampahanga ry’ubucuruzi rya 58 (Fiera Internacional de Maputo 2023/FACIM), ryatangiye guhera tariki ya 28 Kanama rikazageza tariki ya 03 Nzeri 2023, muri Marracuene i Maputo. Ryafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Mozambique, Nyakubahwa Filipe Jacinto Nyusi.
Perezida Nyusi yerekwa ibikorerwa mu Rwanda muri iryo murikagurisha
Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Claude Nikobisanzwe, ni we wahagarariye u Rwanda mu muhango wo gufungura ku mugaragaro FACIM.
Abitabiriye baturutse mu Rwanda, basobanuriye Pereziza Nyusi ko ba rwiyemezamirimo 21 aribo baturutse mu Rwanda bakaba bakora muri Agro processing, Coffee, Fashion, IT Service, Cosmetics and Meat Value Chain.
Perezida Nyusi aganira n’Abanyarwanda
Kwitabira FACIM bagamije kwerekana ibikorerwa mu Rwanda kugira ngo bibe byagurishwa mu gihugu cya Mozambique, ndetse n’andi mahirwe yishoramari ku mpande zombi.
Ni ubwa kabiri u Rwanda rwitabira FACIM, ubwa mbere rwayitabiriye muri Kanama umwaka ushize.
Pereziza Nyusi yashimye ko u Rwanda rwitabiriye imurikagurishwa, kandi abizeza ko kompanyi zifuza gukorera muri Mozambique zizahabwa ubufasha zikeneye.
Iyi Expo yitabiriwe n’ibihugu 25 birimo n’u Rwanda, kimwe na kompanyi z’ubucuruzi z’inyamahanga zigera kuri 300, hamwe n’izikorera muri Mozambique zigera ku 1,950.
Amb. Claude Nikobisanzwe ari kumwe n’umwe mu Banyarwanda bitabiriye imurikagurisha
Abasesengura ikigero cy’iterambere ry’ikoranabuhanga mu burezi, n’akamaro karyo mu itereambere, baravuga ko guhindura imyumvire no kugira ubushake mu kurikoresha, byatanga umusaruro mu iterambere. Ni ikiganiro cyita ku ikoranabuhanga ku burezi Babigarutseho mu kiganiro Ed Tech Monday, cyatambutse kuri KT Radio ku wa Mbere tariki 28 Kanama 2023, kivuga ku ikoranabuhanga mu burezi, gikorwa ku bufatanya na Mastercard Foundation. Abo basesenguzi babishingira ku kuba hari abatangiye gukoresha ikoranabuhanga mu mashuri, bakabasha […]
Post comments (0)