Mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Manwari, Umurenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, mu rugo rwa Mbonyumukiza Félicien habonetse imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi, Valens Ndagijimana, yatangarije Kigali Today ko aya makuru yamenyekanye tariki ya 26 Kanama 2023 bayabwiwe n’abaturanyi ba Mbonyumukiza Félicien ko aho yubatse inzu y’ubucuruzi hatangiye kwiyasa bakabona yarubakiye hejuru y’umwobo.
Gitifu Ndagijimana avuga ko hari amakuru umugore witwa Mukaryimbwiye Consolée warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yari yaratanze ko Se na basaza be biciwe kuri bariyeri yari iri aho hafi y’urwo rugo.
Ati “Tuganira na Mukaryimbwiye Consolée, yambwiye ko ubwo barimo bahunga mu gihe cya Jenoside bageze kuri iyo bariyeri abicanyi basigaranye Se na basaza be babiri bakabica, agahora asaba abari batuye muri kariya gace ko bamuha amakuru ariko bakinangira imitima ntibagire icyo bavuga, bakomeza guhisha amakuru”.
Gitifu Ndagijimana avuga ko bakimenya ko inzu ye yubakiye hejuru y’umwobo bahise batangira kugenzura ko nta bantu bajugunywemo mu gihe cya Jenoside basangamo imibiri.
Ubuyobozi bwabajije Mbonyumukiza Félicien impamvu atatanze amakuru, avuga ko atari azi ko hari imibiri y’Abatutsi irimo.
Ati “Twasanzemo imibiri myinshi kuko uwo mwobo yubatse hejuru wari ubwiherero kandi nubwo yahakanye ko atari azi ko abo bantu barimo amakuru twakusanyije ni uko abeshya kuko mu gihe cya Jenoside yari atuye hafi y’iyo bariyeri kandi ubwo bwiherero rusange bwari bwubatse mu isambuye ye”.
Gitifu Ndagijimana yemeza ko uyu mugabo basanze yarubatse hejuru y’iyi mibiri na mbere ya Jenoside yari atuye hafi y’ubwo bwiherero muri metero 10 ndetse na n’ubu akaba ari ho agituye.
Ati “Byonyine kuba yarubatse hejuru y’umwobo kandi abizi ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko yari azi ko iyi mibiri irimo”.
Mu rwego rwo gukomeza gukusanya amakuru kuri iyi mibiri, abantu barindwi bamaze gutabwa muri yombi kugira ngo bagire ibyo babazwa.
Abatawe muri yombi ni Nkurikiyumukiza Félicien w’imyaka 53 na Nsengimana Isaie w’imyaka 51, Nteziryayo Faustin w’imyaka 60, Murigande André w’imyaka 69, Munyambuga Gaspard w’imyaka 55, Bizimana Innocent w’imyaka 55 hamwe na Mbonyumukiza Félicien w’imyaka 67.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi avuga ko aba barimo gukorwaho iperereza bari barahamijwe ibyaha bya Jenoside nyuma bakaza gufungurwa.
Ati “Hari umugabo witwa Faustin Nkurunziza wumvise ko twatangiye gukura imibiri muri uyu mwobo we ahita atoroka, nagerageje no kumuhamagara kuri telefone ngo tuvugane ambwira ko ari ahantu kure yahunze ngo tutamubaza iby’iyo mibiri n’impamvu atatanze amakuru, cyakora ubu turimo kumushakisha dufatanyije n’inzego z’umutekano”.
Imibiri yabonetse muri uyu mwobo yarangiritse kubera igihe kirekire imazemo ku buryo kumenya abo ari bo bigoye. Imwe mu mibiri yagejejwe ku Murenge kugira ngo itunganywe izashyingurwe mu cyubahiro.
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yafashe umwanzuro wo kwirukana Umuyobozi w’Akarere, Appolonie Mukamasabo, mu nshingano ze zo kuyobora Akarere biturutse ku myitwarire n’imikorere idahwitse mu kazi ashinzwe. Meya Mukamasabo wirukanywe mu kazi ku wa Mbere tariki 28 Kanama 2023, akurikiye Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba François Habitegeko na Madamu Mukamana Espérance wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka, bakuwe ku mirimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri […]
Post comments (0)