Inkuru Nyamukuru

Amb Maj Gen (Rtd) Charles Karamba yatanze impapuro zimwererera guhagararira u Rwanda muri Ethiopia

todayOctober 4, 2023

Background
share close

Ambasaderi Maj Gen (Rtd) Charles Karamba, yashyikirije Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde impapuro zimwererera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku ya 1 Kanama 2023, yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye z’igihugu, aho Gen Maj Charles Karamba yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia aho agomba kuba anahagarariye igihugu muri AU.

Maj Gen Karamba wagizwe Ambasaderi muri Ethiopia yari aherutse gusoza manda ye nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania. Muri Ethiopia asimbuye Hope Tumukunde Gasatura nawe uherutse gusoza manda ye.

Tariki ya 23 Nzeri, Abanyarwanda batuye n’abakorera muri Ethiopia, bahaye ikaze Ambasaderi mushya mu gikorwa cyabereye aho Ambasaderi atuye I Addis Abeba.

Uyu wabaye umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’igihugu ndetse n’uruhare rw’abanyarwanda mu rugendo rwo guhindura imibereho y’Igihugu.

Amb. Maj Gen (Rtd) Charles Karamba, yashimye umuryango w’abanyarwanda batuye muri Ethiopia ku nkunga n’uruhare bakomeje kugira mu kubaka u Rwanda binyuze mu bikorwa byinshi birimo kwishyurira mutuelle de santé abanyarwanda batishoboye, kugira uruhare mu bukangurambaga bwa Cana bugamije gucanira abanyarwanda ndetse no gufasha abahuye n’ibiza.

Yabasabye gukomereza kuri uwo muvuduko kandi bagahora baharanira kurwanya abashaka gusenya iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.

Umuyobozi w’umuryango w’abanyarwanda muri Ethiopia, Richard Hakizimana, yashimiye ambasaderi mu izina ry’abo ahagarariye ku bwo kubakira ndetse n’inkunga ambasade idahwema kubatera.

Yamwijeje ko umuryango w’abanyarwanda batuye n’abakorera muri Ethiopia wiyemeje kudacogora kugira ngo uharanire iterambere ry’u Rwanda n’inyungu z’u Rwanda mu byo bakora byose.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Hari abaraye bahunitse lisansi mbere y’uko ihenda

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 03 Ukwakira, hirya no hino kuri sitasiyo za lisansi na mazutu muri Kigali hagaragaye umurongo muremure w’ibinyabiziga bishaka lisansi kugira ngo biyihunike mbere y’uko ihenda guhera kuri uyu wa Gatatu. Kugira ngo umuntu abone lisansi, byasabaga gutonda umurongo no gutegereza umwanya munini. Ibi bije nyuma y’uko Urwego Ngenzuramikorere(RURA) rutangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli, aho lisansi yavuye ku 1,639 Frw kuri litiro, igashyirwa […]

todayOctober 4, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%