Inkuru Nyamukuru

IGP Namuhoranye yakiriye itsinda ry’intumwa zo muri Qatar

todayOctober 6, 2023

Background
share close

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, ku wa Kane tariki ya 5 Ukwakira, yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, itsinda ry’intumwa zo muri Qatar.

Ni intumwa zoherejwe na Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu, zari ziyobowe na Col. Khalid Ali H S Al – Kaabi, ushinzwe ubutwererane Mpuzamahanga muri iyo Minisiteri.

Baherekejwe na HE Misfer Faisal Mubarak Al Ajab Al Shahwani, Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku gushimangira ubufatanye mu byerekeranye n’umutekano no kubaka ubushobozi.

IGP Namuhoranye yavuze ko umubano ukomeye usanzwe uri hagati y’u Rwanda na Qatar ari umurunga ukomeye ushingirwaho mu kubaka ubufatanye mu by’umutekano.

Ambasaderi Shahwani na we yishimiye umubano Leta y’u Rwanda ifitanye n’igihugu cye cya Qatar.

 Ati: “Umubano hagati ya Qatar n’u Rwanda umaze gutera intambwe ku rwego rushimishije. Tuzakomeza kuzamura ubushobozi mu ngeri zitandukanye zirimo n’umutekano.”

Col. Kaabi mu ijambo rye, yavuze ko uru ruzinduko bagirira mu Rwanda rugamije kuzamura urwego rw’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Brazil byiyemeje gufatanya mu bucuruzi n’ishoramari

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga, Dr. Vincent Biruta, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Brazil, rugamije gutsura umubano mu bucuruzi n’ishoramari. Uru ruzinduko rwa mbere rw’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru hagati y’ibihugu byombi, Minisitiri Dr Biruta yarutangiye tariki 05 Ukwakira 2023. Intego y’ibanze y’uru ruzinduko ni ugushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi no kuzamura ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Brazil, rwaranzwe kandi n’ibiganiro bitanga umusaruro Minisitiri Dr. Biruta yagiranye n’abayobozi bakuru […]

todayOctober 6, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%