Inkuru Nyamukuru

Musalia Mudavadi wo muri Kenya yazaniye ubutumwa Perezida Kagame

todayOctober 6, 2023

Background
share close

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa bya Guverinoma muri Kenya, Musalia Mudavadi.

Mudavadi ari mu ruzinduko mu Rwanda kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukwakira 2023, akaba yazaniye Perezida Paul Kagame ubutumwa bwa mugenzi we wa Kenya , William Ruto.

Ibiro bishinzwe ibikorwa bya Guverinoma ya Kenya, byatangaje ko uretse ubutumwa bwa Perezida William Ruto, Mudavadi yazaniye mugenzi we w’u Rwanda, uru ruzinduko rugamije no kurushaho gushimangira ubucuti busanzwe hagati y’u Rwanda na Kenya.

Mu bindi bimuzanye harimo ibiganiro azagirana n’abayobozi batandukanye bigamije guteza imbere umubano hagati y’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Ku wa Kane tariki 05 Ukwakira 2023, Musalia yari mu gihugu cya Uganda, yakirwa i Entebbe ku biro bya Perezida w’icyo gihugu, Yoweri Kaguta Museveni.

Musalia Mudavadi yakiriwe na Gen (Rtd) James Kabarebe

Mudavadi agiriye uruzinduko mu Rwanda, nyuma y’uko muri Mata uyu mwaka Perezida wa Kenya Dr William Ruto asuye u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, rwari urwa mbere kuva yatorerwa kuyobora Igihugu cye.

Ni uruzinduko rwasinyiwemo amasezerano yasinywe ari mu ngeri zirimo ubufatanye mu bijyanye n’amagororero, ajyanye n’amahugurwa mu bya dipolomasi, ajyanye n’ikoranabuhanga, ajyanye n’ubuzima, ajyanye n’urubyiruko n’ayo guteza imbere amakoperative.

Yasinywe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, uw’u Rwanda Dr Vincent Biruta n’uwa Kenya, Dr Alfred Nganga Mutua.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

IGP Namuhoranye yakiriye itsinda ry’intumwa zo muri Qatar

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, ku wa Kane tariki ya 5 Ukwakira, yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, itsinda ry'intumwa zo muri Qatar. Ni intumwa zoherejwe na Minisiteri y'umutekano w'imbere mu gihugu, zari ziyobowe na Col. Khalid Ali H S Al - Kaabi, ushinzwe ubutwererane Mpuzamahanga muri iyo Minisiteri. Baherekejwe na HE Misfer Faisal Mubarak Al Ajab Al Shahwani, Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda. […]

todayOctober 6, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%