Inkuru Nyamukuru

Narges Mohammadi niwe wahawe igihembo cyitiriwe Nobel

todayOctober 6, 2023

Background
share close

Narges Mohammadi, impirimbanyi y’uburenganzira y’umunya Irani ni we wegukanye igihembo cyitiriwe Nobel cy’uwaharaniye amahoro cy’uyu mwaka. Ni igihembo yegukanye ari mu buroko.

Abatanga iki gihembo bavuze ko agihawe mu kuzirikana ubutarambirwa bwe mu guharanira uburenganzira bwa muntu na demukarasi ndetse no kurwanya igihano cy’urupfu.

Mohammadi w’imyaka 51 y’amavuko, yakomeje ibikorwa bye byo guhirimbanira uburenganzira kabone nubwo yagiye afungwa kenshi n’abategetsi ba Irani ndetse akamara imyaka myinshi muri gereza.

Bibaye ku nshuro ya gatanu igihembo cyitiriwe Nobel cy’uwaharaniye amahoro gihawe umuntu ufunze mu mateka y’imyaka irenga 120 kimaze gitangwa.

Berit Reiss-Andersen, umuyobozi wa komite ishinzwe itangwa ry’ibihembo byitiriwe Nobel, ubwo yatangarizaga uwegukanye igihembo i Oslo muri Noruveje, yavuze ko guha iki gihembo uyu mugore batibeshye kubera ibikorwa bye.

Madamu Reiss-Andersen yavuze ko Mohammadi amaze gufungwa inshuro 13 ndetse agakatirwa inshuro eshanu muri izo. Yose hamwe, amaze gukatirwa imyaka 31 y’igifungo.

Ifungwa riheruka rya Mohammadi hari mu 2021 nyuma yo kwitabira imihango yo gushyingura umuntu wiciwe mu myigaragambyo yaturutse kw’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.

Afungiye muri gereza ya Evin Prison y’i Teheran izwiho kuba mbi cyane. Mu bayifungirwamo haba harimo abakekwaho ko hari ibyo baba bakorana n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi hamwe n’imfungwa za politiki.

Narges Mohammadi abaye umugore wa 19 utsindiye igihembo cyitiriwe Nobel cy’uwaharaniye amahoro, akaba n’umunyayirani wa kabiri, nyuma ya Shirin Ebadi, impirimbandi y’uburenganzira bwa muntu yagitsindiye muw’2003.

Umwaka ushize Ales Bialiatski, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu y’umunyabiyerorusiya ni we wari watsindiye iki gihembo. Nawe yagitsindiye ari muri gereza kandi na n’ubu aracyafunzwe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Yafatanywe Litiro zirenga 200 za mazutu acyekwaho gucuruza binyuranyije n’amategeko

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Kicukiro yafashe umugabo w’imyaka 34 y’amavuko, wari ubitse mu nzu litiro 220 za mazutu acyekwaho gucuruza mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Yafatiwe iwe mu rugo mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Gatenga, ahagana saa tatu zo mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 4 Ukwakira, ari naho yazigurishirizaga. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro […]

todayOctober 6, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%